Urupfu Abanyarwanda bakwiriye guhitamo ni ugupfa bahangana-Perezida Kagame

Urupfu Abanyarwanda bakwiriye guhitamo ni ugupfa bahangana-Perezida Kagame

 Apr 15, 2024 - 12:29

Perezida Kagame yavuze ko urupfu Abanyarwanda bakwiriye guhitamo ari ugupfa bahangana n’ubazanaho urwo rupfu. Ibi yabigarutseho ubwo yatangaga impanuro ku basirikare bahawe ipeti rya sous-lieutenant kuri uyu wa Mbere.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yatanze ipeti rya sous-lieutenant ku basore n’inkumi basoje mu Ishuri Rikuru rya gisirikare i Gako mu Karere ka Bugesera aho yabahaye impanuro zikomeye.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko urupfu Abanyarwanda bakwiriye guhitamo ari ugupfa bahangana n’ubazanaho urwo rupfu, ari nako yasabye aba ofisiye bashya kwanga agasuzuguro, ubugwari n'ububwa ahubwo bakaba bapfira ukuri. 

Ati "Ugapfira agaciro ubuzima bwawe ukwiriye kuba ubuha. Ibyo navuga nkwiye gusubiramo, ubazanaho intambara, akabyicuza.''

Perezida Kagame yashimangiye ko gutakaza ubuzima uri mu gisirikare ari ubutwari. Ati "Hari uburyo bwinshi abantu batakaza ubuzima ariko kuba watakaza ubuzima uri muri uyu mwuga ni ishema. Ni ishema rikurinda, rikarinda abawe, rikarinda Abanyarwanda bose n'abandi batuye Igihugu cyacu.'' 

Akaba yahereye aha asaba abantu gutinyuka igisirikare, kuko abenshi batinya kukijyamo kuko ngo bashobora gupfa.

Ati “Abenshi twatakaje ntaho bari bahuriye n’uwo mwuga mvuga wo kwirinda no kurinda Igihugu. Ndabivuga kugira ngo abantu banawutinyuke kurenza uko bawutinyuka. Kutawujyamo no kutawutinyuka ntibyakubuza gutakaza ubuzima, ariko kuba watakaza ubuzima uri muri uyu mwuga ni ishema."

Umukuru w'Igihugu kandi, yashimiye aba ofisiye bashya bahisemo gukorera Igihugu cyabo mu Ngabo ndetse n’ababyeyi babashyigikiye, aho yagize ati “Ababyeyi, ndabashimira kuba mwarashyigikiye abana banyu guhitamo uyu mwuga."

Perezida Kagame yahaye ipeti rya sous-lieutenant abasirikare bashya kuri uyu wa Mbere