Abanyarwanda bamazwe impungenge kuri sitade ya Huye yanzwe na CAF

Abanyarwanda bamazwe impungenge kuri sitade ya Huye yanzwe na CAF

 Feb 1, 2023 - 10:08

Umunyamabanga wa FERWAFA yatanze ikizere ko u Rwanda ruzakirira Benin i Huye, nyuma y'uko u Rwanda rugaragaye ku rutonde rw'ibihugu bidafite sitade zemewe na CAF mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika.

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Africa, CAF, yagaragaje u Rwanda mu bihugu bidafite sitade zemerewe kwakira imikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika kizabera muri Côte d'Ivoire.

Ibi byabaye mu gihe abanyarwanda benshi bari bizeye ko imikino u Rwanda ruzakira izabera kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, dore ko yanakiniweho imikino yo gushaka itike ya CHAN, ndetse n'imikino ya CAF Champions League na Confederation Cup.

Stade ya Huye nayo yari yitabajwe nk'iyihuse mu gihe Stade Amahoro na Stade ya Kigali zitari zemewe, ubu zikaba ziri kuvugururwa bushya kugira ngo zirusheho kugira ubwiza no kubahiriza amabwiriza ya FIFA.

Mu gusubiza iki kibazo, umunyamabanga wa FERWAFA Muhire Henry avuga ko iyi sitade yari yemewe mu gushaka itike ya CHAN, bivuze ko mu gushaka itike ya CAN bagomba kongera gusaba, ariko yemeza ko yujuje ibyangombwa byibanze.

Muhire yagize ati:"Ibyangombwa sitade ya Huye yari ifite ni ibyo kwakira imikino yo gushaka itike ya CHAN, ubu rero ku rwego rwo gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika tugomba gusaba bundi bushya kuko ntitwigeze tuhakirira na rimwe. Ejo cyangwa ku wa Kane tuzohereza abafata amashusho n'amafoto by'ingenzi bya sitade ya Huye ubundi tubyohereze. Abantu ntibagire impungenge ibyangombwa by'ibanze turabyujuje."

Mu magambo ya Mujire Henry humvikanamo ko sitade ya Huye itanzwe na CAF mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, ahubwo ikibura ari gusaba ko yakwakira iyo mikino bakayigaho.

Kuri ubu u Rwanda ruri kwitegura umukino w'umunsi wa gatatu mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika, ukaba ari umukino uzaruhuza na Benin mu mpera za Werurwe 2023, ndetse ukaba ariwo mukino wa mberw u Rwanda ruzaba rwakiriye muri iyi mikino.

Ibindi bihugu bigomba gushaka Stade vuba birimo; u Burundi, Ethiopia, Burkina Faso, Guinea, Kenya, DRCongo, Uganda, Zimbabwe n'ahandi. Mu Karere ka CECAFA u Rwanda rubarirwamo, igihugu gifite Stade yemewe ni Tanzania gusa nayo ifite Stade rukumbi ya Benjamin Mkapa International.

U Rwanda ruri kwitegura umukino wa Benin