Abajura bibye ibihembo n’imidali mu rugo rwa Michel Platini basiga akabati kera

Abajura bibye ibihembo n’imidali mu rugo rwa Michel Platini basiga akabati kera

 Jul 19, 2025 - 14:10

Mu rukerera rwo ku munsi w'ejo ku wa Gatanu, inzu y’icyamamare mu mupira w’amaguru Michel Platini iri mu nkengero z’umujyi wa Marseille yatewe n’abajura, bakukumba ibikombe n’imidali y’agaciro yari abitse muri iyo nzu.

Amakuru yatangajwe na radiyo RTL avuga ko abajura binjiye mu rugo rwa Platini mu masaha ya saha ya mu gitondo, bagatwara ibikoresho by’umwihariko birimo ibihembi bisaga 20. Bivugwa ko ibi bihembo byinshi byari iby’amateka y’umwuga we nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru, harimo ibyavuye mu marushanwa akomeye yagiye atwara mu myaka yashize.

Michel Platini, w’imyaka 70, yigeze kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA) hagati ya 2007 na 2015. Mbere yaho, yari icyamamare mu kibuga mu mupira w’amaguru, aho yegukanye Ballon d’Or inshuro eshatu zikurikirana (1983, 1984, 1985), akanatwara igikombe cya European Champions Cup ari kumwe na Juventus mu 1985. Yanayoboye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ayifasha kwegukana igikombe cy’u Burayi (Euro 1984).

Abatangabuhamya batangaje ko Platini ubwe yabashije gutungura umwe mu bajura, ariko uwo mujura agahita acika. Platini nta ho yakomeretse, nk’uko byemezwa n’inzego z’umutekano.

Ubushinjacyaha bwo mu mujyi wa Marseille bwemeje ko bwatangiye iperereza ku bujura bwitwaje ibikangisho (vol aggravé), mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane ababa babigizemo uruhare n’aho ibikoresho byibwe byaba byarajyanywe.

Michel Platini na Sepp Blatter wahoze ari Perezida wa FIFA, bombi baherutse kugirwa abere n’urukiko nyuma y’iperereza ku byaha bya ruswa bari bamaze igihe baregwa.

Iri yibwa rikomeje gutera impungenge mu Bufaransa, aho abantu batandukanye bakomeje gutanga ubutumwa bwo kwihanganisha Platini, banasaba inzego z’umutekano kongera ingamba mu kurinda ibyamamare n’imitungo yabo y’agaciro.

Abajura bateye urugo rwa Michel Platini

Abajura bibye ibihembo n'imidari basiga akabari kera

Michel Platini yabaye rutahizamu w'amateka mu ikipe y'igihugu y'u Bufaransa