Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Kanama 2024, abahanzi batandukanye batuye mu Karumuna mu Karere ka Bugesera baheruka kugabirwa na Perezida Kagame, bashyikirijwe inka bagabiwe.
Ku ikubitiro, Ishimwe Clement n'umufasha we Knowless Butera, mu gihe bishimiraga isabukuru y'imyaka umunani ishize barushinze, banashimiye Umukuru w'Igihugu wabashyikirije inka yabagabiye.
Mu butumwa buherekejwe n'amafoto Knowles yashyize kuri Instagram ye, yashimiye Umukuru w'Igihugu avuga ko umutima we wuzuye amarira y'ibyishimo, agaragaza ko yabareze (Perezida Kagame) ari abana bato badafite icyerekezo akabaha icyerekezo kandi akaba akomeje no kubasindagiza kugira ngo badatsikira.
Ntabwo ari umuryango wa Ishimwe Clement na Knowles bagaragaje amashimwe yabo kuri Perezida Kagame, kuko umuhanzi Nel Ngabo ubarizwa muri Kina Music, nawe yagaragaje amashimwe ye, dore ko yari yagize n'isabukuru y'amavuko.
Mu magambo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati:"Impano nziza ushobora kwifuza ku munsi wawe w'amavuko. Rudasumbwa Paul Kagame wangabiye INZIRAKURUTWA twataramye."
Ku rundi ruhande kandi, umuhanzi Platin P nawe yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko ashimira Umukuru w'Igihugu, ati "Komeza ugabe ibiganza bigwije Paul Kagame. Imberabagabo na Rutaganzwa zitashye ku ibere rya Karumuna."
