1:55 AM yahumurije abakunzi ba Bruce Melodie

1:55 AM yahumurije abakunzi ba Bruce Melodie

 Jul 21, 2025 - 12:09

Nyuma y'uko abakunzi ba Bruce Melodie bari biteze ko mu Cyumweru gishize bagombaga kubona indirimbo ye nshya nk'uko ubuyobozi bwa 1:55 AM bwari bwabitangaje ariko bikarangira babatengushye, Kenny Mugarura, Umuyobozi Mukuru wa 1:55 AM yavuze ko biyongeje ikindi cyumweru.

Mu butuma yanyujije kuri Instagram ye, yagize ati "Abantu mukomeza gusaba indirimbo, nibyo koko turabona ko hari ubukene bwa 'hit' muri iyi mihanda. Turimo kubikoraho, ni icyumweru kimwe gusa."

Ni nyuma y'uko mu cyumweru cyashije bari bashyize ubutumwa kuri konti ya Instagram ya 1:55 AM, bagira bati "Icyumweru gishya, amakuru mashya, indirimbo nshya."

Amakuru avuga ko nyuma yo kubona ko indirimbo Bruce Melodie yakoranye na Diamond Platnumz ishobora gutinda kujya hanze, bahisemo ko Bruce Melodie abanza gushyira hanze indi mu rwego rwo kuticisha irungu abafana be.

1:55 AM kandi, irateganya kumurika ku mugaragaro abahanzi bashya bazasimbura Kenny na Ross Kana, ndetse n'umu-producer uzasimbura Element uri mu nzira zo gushinga studio ye.

Amakuru avuga ko producer Loader ari we mu-producer mushya wa 1:55 AM, ndetse kumvikana byamaze kurangira. Gusa mu kiganiro aherutse kugirana na The Choice Live, Loader yatangaje ko azabivugaho byinshi umunsi bizaba byarangiye byose.

Kenny Mugarura kuyobora 1:55 AM yaremye agatima abakunzi ba Bruce Melodie