Abinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Zuchu yatangaje ko amashusho yasakajwe ku mbuga atari ukuri, ahubwo ari ibihimbano byashyizwemo amajwi atari ay’igitaramo. Yibukije ko igitaramo cye cyose cyanyujijwe live kuri YouTube, kandi nta hantu na hamwe hagaragaye ibyo bivugwa.
Yagize ati:“Show yanjye iri kuri YouTube kandi yari live. Iyo ibyo muvuga biza kuba ari byo, live yose yari kubyerekana. Ariko nta birimo”.
Zuchu kandi yikomye itangazamakuru, ashinja bamwe mu banditsi n’abanyamakuru gutangaza amakuru batabaje kuyatohoza neza. Yavuze ko bamwe bakoresha ibinyamakuru n’imbuga zidafite ubunyamwuga, bikarangira ibyo bakuyeho banabivugiye ku maradiyo akomeye.
Yagize ati:“Mukwiye kubanza guhinduka mwe banyamakuru mukoresha amakuru y’imbuga zidafite ubunyamwuga, mukayavugira kuri radiyo y’igihugu mutabanje gukora ubushakashatsi”.
Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko izina rye rikurura ibiganiro kenshi, bigatuma zimwe mu mbuga n’abanyamakuru bakomeza kumenyekana barigiraho. Ariko yashimangiye ko atazigera asenywa n’amagambo y’abantu bo ku mbuga nkoranyambaga, kuko imbaraga z’ibikorwa bye zishingiye ku Mana n’abafana be nyakuri.
Zuchu yanyomoje ibyavugwa ku gitaramo aherutse gukorera muri Kenya
Zuchu yasabye abanyamakuru kwitondera ibyo bavuga
