Zari Hassan yakeje abagore bakuye amaboko mu mufuka

Zari Hassan yakeje abagore bakuye amaboko mu mufuka

 Jul 25, 2025 - 21:01

Umugore w’icyamamare akaba n’umucuruzi ukomeye muri Afurika, Zari Hassan, yongeye gutanga ubutumwa bugamije gukomeza no gushimira abagore bihangira imirimo.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Zari yashimangiye ko abagore bakuye amaboko mu mufuka bakwiye kubahwa no gushyigikirwa bitewe n’umurava n’ubwitange bagira mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati:"Niba umugore wawe akora cyane kandi yitanga mu byo akora, ujye umuha agaciro akwiye. Hari benshi beza ku isura, ariko b’abanebwe, kandi bahora bafite ibyo babura. Ariko wa mugore w’umunyakuri, wiyitaho, wikorera kugira ngo yibeshaho neza, ni imbonekarimwe, kandi akwiriye gushyigikirwa no guhabwa icyubahiro. Nifurije umugisha n’ishimwe abagore bose bitanga, bakihangana, kandi bagakora uko bashoboye ngo biteze imbere. Imbaraga zanyu ndazibona."

Aya magambo ya Zari yatumye benshi bagira icyo bavuga ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamushima kubera uburyo yibutsa agaciro k'umugore wiyubaka, abandi bagaragaza ko ari isomo rikomeye rikwiye gutuma abagabo baha agaciro n’inkunga abakunzi babo cyangwa abagore babo bitanga.

Zari, wamamaye cyane muri Uganda, Afurika y’Epfo no mu karere, asanzwe ari umubyeyi w’abana batanu, akaba kandi ari rwiyemezamirimo wubatse izina mu bijyanye n’imyambaro(fashion), ibikorwa by’ubwiza(cosmetic) no mu gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bufite intego.

Zari Hassan yongeye kwerekana ko ari inyuma y'abagore bakora cyane

Zari Hassan avuga ko abagore bakwiye kubahwa mu gihe bakoze