Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Ykee Benda yanenze mugenzi we Azawi uheruka kwibasira abahanzi bagenzi be abashinja ko batashyigikiye imyigaragambyo iherutse kuba muri icyo gihugu.
Ni imyigaragambyo yabaye ku wa 23 Nyakanga 2024 aho urubyiruko rwiraye mu mihanda ya Kampala bamagana ruswa yamunze ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.
Muri ibyo bihe, abahanzi barimo Ykee Benda, Azawi ndetse n'abandi bashyigikiye abigabije imihanda,aho nabo bemezaga ko urubyiruko rufite impamvu zumvikana zituma bajya mu mihanda.
Muri ibyo bihe, Azawi ikibazo yakigize icye ashyigikira kumugaragaro imyigaragambyo ndetse anenga abahanzi batayishyigikiye avuga ko batereranye abakunzi babo kandi bo batajya babatererana iyo basohoye ibihangano.
Aya magambo ya Azawi, niyo yatumye Ykee Benda avuga ko kuba Azawi yari ashyigikiye abigaragambya, atari kureba nabi abatarabikoze, kuko ngo buri wese agira uko yumva ibintu kandi ibyo atari ikibazo.
Mu kiganiro Ykee Benda yagiranye na Sanyuka TV, yavuze ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo kuvuga ibintu uko abyumva, bityo ko Azawi atari kwibasira abatarashyigikiye kumugaragaro imyigaragambyo.
Ykee Benda yanenze Azawi
Umuhanzikazi Azawi wanenze abanze kwitabira imyigaragambyo
