Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B, Chris Brown, yamaze kumviakan na Producer Abe Diaw mu rubanza rwamushinjaga kumukubita icupa mu kabari ko mu mujyi wa London mu mwaka wa 2023.
Nk’uko bitangazwa na TMZ, Diaw yari yarashinje Breezy kumukubita incuro eshatu akoresheje icupa rya Don Julio 1942, kugeza ubwo yatakaje ubwenge. Uyu muagabo yavuze ko yakomerekejwe bikomeye, ndetse yahuye n’ingaruka z’igihe kirekire kubera ibyo bikomere.
Ku wa Gatanu ushize, Abe Diaw yagejeje ku rukiko rw’i Los Angeles ubusabe bwo guhagarika urubanza burundu ku buryo rudashobora kongera gufungurwa (with prejudice), bitanga ishusho ko bombi bamaze kumvikana inyuma y’inkiko.
Nubwo bimeze bityo, nta n’umwe muri bombi – yaba Chris Brown cyangwa Diaw – uragira icyo atangaza ku cyatumye urubanza ruhagarikwa, ndetse ntiharamenyekana niba habayeho kwishyurwa amafaranga mu rwego rwo kurangiza ikibazo.
Uru rubanza rwari rwagaragaje igitutu gikomeye ku muhanzi Chris Brown, usanzwe uzwi mu mateka ye yaranzwe n’urugomo. Gusa kugeza ubu, ikibazo kiragaragara nk’icyarangiye mu buryo bw’amahoro.
