Kuri uyu wa 18 Mata 2024, Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente ari mu Nteko Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, aho yagaragaje ibyagezweho na Guverinoma mu kunoza ireme ry'uburezi mu byiciro byose mu myaka irindwi, ni ukuvuga hagati ya 2017-2024.
Minisitiri w'Intebe avuga ku mavugurura ari gukorwa muri Kaminuza y’u Rwanda, yagaragaje ko buri Koleji izaba iri ahantu hamwe, umunyeshuri ushaka kwiga ikintu akagisanga aho kiri bitandukanye n'uko byari biri kuri ubu, aho wasangaga Campus imwe iriho Koleji zirenze imwe.
Ni mu gihe kandi yashimangiye ko umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda wiga mu mwaka wa Mbere, icyo yaba yiga cyose azajya yiga n’indimi kugira ngo azabashe gusobanura ibyo yize.
Yanavuze ko havuguruwe porogaramu z’amasomo zo mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda, aho izo porogarmu zavuye ku 161 zigera kuri 88.
Ku rundi ruhande, yagaragaje ko mu mavugurura ari gukorwa, biteganyijwe ko ingengabihe nshya izajya itangira mu kwezi kwa Cyenda (Nzeri) ikarangira mu kwezi kwa Gatandatu (Kamena) mu gihe amasaha yo kwigisha ku barimu azaba 18 avuye ku 8 yari asanzweho.
Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente ari mu Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi