Ukraine yongeye guhindukirana u Burusiya

Ukraine yongeye guhindukirana u Burusiya

 Jun 4, 2024 - 10:11

Mu ntambara y'u Bushinwa na Ukraine, Ukraine yatangiye kurasa mu Burusiya ikoresheje intwaro zo mu burengerazuba bw'Isi, ari nako imyigaragambyo i Moscow y'abagore yakajije umurego| Ukraine yerekanye imibare y'Ingabo z'Abarusiya zimaze kugwa ku rugamba.

Iminsi 830 irashize ubaze umunsi ku munsi uhereye tariki ya 24 Gashyantare 2022 ubwo u Burusiya bwatangizaga intambara kuri Ukraine. Kuri ubu, nyuma y'uko ingabo z'u Burusiya zitangije umurongo mushya w'urugamba muri Kharkiv, Ukraine nayo yatangiye kwihimura.

Mu byumweru bishize, ingabo z'u Burusiya zatangiye kwambura ibice bigari iza Ukraine muri Kharkiv, bituma Ukraine itabaza abafatanyabikorwa babo bo mu Burayi na Amerika kugira ngo babahe intwaro nyinshi kandi babemerere kurasa imbere mu Burusiya. Nyuma y'uko ibyo bihugu biyemereye, Ukraine iri gusuka i ibisasu mu Burusiya cyane ku mupaka bahuriyeho.

Ukraine iri kurasa mu Burusiya ikoresheje intwaro yahawe n'Uburengerazuba bw'Isi 

Ku munsi w'ejo Ukraine yakoresheje imbunda z'abanyamerika za HIMARS barasa mu Ntara ya Belgorod iri ku mupaka wayo n'u Burusiya, ari nako Alexei Smirnov Guverineri w'agace ka Kursk mu Burusiya yatangaje ko barasiye mu kirere dorone 20 za Ukraine nta byo zirangiza.

Ibi biri kuba, mu gihe i Moscow abagore bari mu matsinda 18 bafite abagabo babo bari ku rugamba muri Ukraine bigabije imihanda basaba Minisitiri w'Ingabo mushya Andrei Belousov kugabanya igihe abasirikare bamarira ku rugamba kugira ngo basimburwe.

Ku rundi ruhande, igisirikare cya Ukraine cyiratangaza ko cyivuganye abasirikare b'u Burusiya 1,290 mu masaha 24 yatambutse, ari nako bemeza ko guhera muri Gashyantare 2022, Abarusiya bapfushije ingabo 512,420 nubwo bo batavuga abo bamaze gutakaza, dore ko ibi bigarukwaho n'ibitangazamakuru biri ku ruhande rwa Ukraine.

Ukraine iravuga ko imaze kwica abasirikare b'Abarusiya basaga 512,420