Umuhanzi ukomoka muri Kenya Otile Brown magingo ari mu kiriyo cyo gupfusha umwana we utari wakavutse. Ubu ni ubutumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri iki Cyumweru atangaza ko ababajwe nuko yapfushije umwana we utari wakagejeje igihe cyo kuvuka.
Otile Brown ati " Ibintu byose ni byiza. Mana urabizi ko ntacyo nshora kukubaza. Buri cyose nkora ngerageza kumwenyura kandi nkabona ibintu mu buryo bwiza. Mwana wacu ntabwo ubashije kuramba. Ndatekereza ko uyu mwaka atari mwiza kuri nge ariko ntakibazo."

Otile Brown yapfushije umwana utari wakavutse
Hagati aho, ku wa 25 Kamena 2023, akaba aribwo uyu muhanzi mu marangamutima menshi yari yatangarije abakunzi be ko yiteguye umwana kandi yumva azaba umubyeyi mwiza. Ati " Vuba aha nshobora kuba papa, kandi Imana nibishaka nzagukunda cyane mwana wange."
Otile Brown w'imyaka 30 akaba atatangaje niba uyu mwana witabye niba yari kuzaba ari umukobwa cgangwa umuhungu. Magimgo aya abantu banyuranye bakomeje kumwoherereza ubutumwa bwo kumwihanganisha.
