Umukinnyi wa filime w’umunyamerika Vin Diesel yemeje ko nyakwigendera Paul Walker uzwi nka Brian O’Conner azagaruka muri filime ya nyuma y’uruhererekane rwa Fast & Furious iteganyijwe gusohoka muri Mata 2027.
Ibi byatangajwe ku wa Gatanu, tariki 28 Kamena 2025, mu birori bya Fuel Festival byabereye muri California, aho Diesel yari kumwe n’abandi bakinnyi ba filime barimo Tyrese Gibson na Cody Walker, murumuna wa Paul Walker. Ni bwo yahishuye ko uruhare rwa Walker ruzagaruka binyuze mu ikoranabuhanga.
> “Studio yambwiye iti: ‘Vin, turashaka ko finale ya Fast & Furious isohoka muri Mata 2027.’ Nababwiye nti: ‘Nibyo, ariko hari ibintu bitatu ngomba kubanza gusabwa.’ Icya mbere, ni ugusubiza filime i Los Angeles, aho byatangiriye byose. Icya kabiri, ni ugusubira mu muco w’imodoka n’amarushanwa yo mu mihanda. Icya gatatu, ni ukongera guhuza Dom (Vin Diesel) na Brian O’Conner (Paul Walker),” niko yabivuze.
Vin Diesel yavuze ko nyuma yo kuganira na studio, yemeje ko Paul Walker agaruka muri iyo filime ya nyuma, ndetse hazakoreshwa ikoranabuhanga rishingiye kuri Artificial Intelligence (AI) mu kumugarura ku ruhimbi rwa sinema, nyuma y’imyaka 12 apfuye.
Paul Walker yapfiriye mu mpanuka y’imodoka mu mwaka wa 2013 afite imyaka 40. Kuva icyo gihe, yasize icyuho gikomeye muri uruhererekane rwa Fast & Furious rwari rwaramugize ikirangirire.
Filime ya nyuma yasohotse, Fast X, yabaye igikorwa cyinjije akayabo ka miliyoni zisaga 700 z’amadolari y’Amerika, nubwo kuyikora byatwaye miliyoni 340 z’amadolari. Yagaragayemo ibyamamare nka Vin Diesel, Michelle Rodriguez, Jason Momoa, Alan Ritchson, Rita Moreno na Brie Larson.
Filime ya nyuma ya Fast & Furious, iteganyijwe gusohoka muri Mata 2027, izaba isoza uruhererekane rwatangiye mu 2001, rukaba rumaze imyaka isaga 20 rugaragara kuri za sinema ku isi hose.
Paul Walker agiye kongera kugaragara muri Fast & Furious
Paul Walker amaze imyaka 12 yitabye Imana
