Muri Arizona ibura ry'inzu ryatumye leta yemerera abantu kurara mu modoka

Muri Arizona ibura ry'inzu ryatumye leta yemerera abantu kurara mu modoka

 Mar 24, 2024 - 13:19

Umujyi wa Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wemeje gahunda izemerera abakozi batagira aho barara kurara mu modoka zabo parikingi kubera izamuka ry’ibiciro by’ubukode muri uwo mujyi.

Umujyi wa Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wemeje gahunda izemerera abakozi batagira aho barara kurara mu modoka zabo parikingi kubera izamuka ry’ibiciro by’ubukode muri uwo mujyi.

Kubura amazu ahendutse ku bakozi mu gace ka Sedona muri Arizona, byatumye umujyi ushyiraho ahantu abantu bashobora kuryama byemewe mu modoka zabo ijoro ryose, ndetse bakabona n’ibindi byangombwa nkenerwa, birimo ubwiherero.

 Kugira ngo wemererwe kurara muri iyo parikingi, ugomba kwerekana cy’uko ukorera muri Sedona cyangwa wiga mu ishuri ryaho. Izo parikigi hazajya hakingurwa guhera saa kumi z’umugoroba kugeza saa mbiri z’igitondo, aho abaharara bazajya bishyura gusa amafaranga ya parikingi.

Abayobozi b'Umujyi bavuze ko iyo gahunda y'imyaka ibiri izatanga igisubizo kugeza ubwo umujyi uzaba ushoje kubaka andi mazu mashya yo guturamo.

Benshi mu baturage ba Sedona bagaragaje impungenge kuri iyo gahunda, aho bavuga ko leta idafite abakozi bo kugenzura neza abantu bakoresha parikingi, bityo bikaba byateza ikibazo abaturage bahaturiye.

Ibibazo by'amazu birembeje Sedona byatangiye mu myaka ibiri ishize, aho mu mwaka wa 2022, abaturage bo muri Cottonwood binubiraga ko amazu yabo arimo kigurwa n’abaherwe muri Sedona, bari bakeneye aho bacumbikira abakozi bayo kubera ko bari babuze amazu muri Sedona.

Muri uwo mwaka, Sedona yatangiye gutanga amafaranga kuri banyiri amazu bafite ubushake bwo gukodesha amazu yabo ku bakozi baho.

Amakuru avuga ko ubukode biciriritse muri Sedona ari amadorari 1,350 ku kwezi arenga miliyoni 1 n’ibihumbi 350 by’amanyarwanda.