Umuraperi w'Umunya-Canada Drake akomeje kwandika amateka mu mikino y'amahirwe, dore ko buri gihe hasohoka inkuru zivuga uburyo aba yasheteye amakipe, ariko bikarangira abitakarijemo akayabo gahahamura benshi.
Mu ijoro ryakeye, nibwo yahombye miliyoni hafi 650 uyabariye mu manyarwanda, nyuma yo gutenguhwa n'ikipe ya Dallas Mavericks. Byari mu mukino wa mbere wa NBA Playoffs Final, aho ikipe ya Boston Celtics yacakiranaga na Dallas Mavericks.
Drake yanyarukiye muri imwe muri kompanyi za betting, aterekaho ibihumbi $500 avuga ko Dallas Mavericks iza gutsinda uyu mukino, ariko byarangiye itsinzwe amanota 107 kuri 89 abyaje gutuma inzozi ze zo kwegukana amafaranga ziyoyoka.
Si ubwa mbere Drake ahomba akayabo binyuze mu mikino y'amahirwe kuko bizwi ko idakunze kumuhira, dore ko bamwe bajya kure bakanemeza ko ikipe yashyigikiye amahirwe yo gutsinda aba ari hafi ya ntayo, bamwe bagahera aho bamwita umuteramwaku.
Tariki ya 18 Gicurasi 2024, nibwo uyu muraperi yaherukaga gusheta mu mukino w'iteramakofe wari wabereye muri Saudi Arabia ugahuza Umwongereza Tayson Fury n'Umunya-Ukraine Oleksandr Usyk, aho yari yategeye Tayson, ariko birangira Usyk akubise bibi cyane ahomba miliyoni 700Rwf.
