Icyamamare mu muziki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko mu njyana ya Lumba Koffi Olomide, ku munsi w'ejo yitabye inama nkuru ishinzwe itangazamakuru n'itumanaho (CSAC) kugira ngo yisobanure ku magambo yari aherutse gutangaza.
Ku wa 06 Nyakanga 2024, nibwo uyu muhanzi yagiye mu kiganiro 'Le Panier' kuri televiziyo y'Igihugu hamwe n'umunyamakuru Jessy Kabasele, atangaza ko ingabo za FARDC nta ntambara zirimo ahubwo ko ziri gukubwita inshyi na M23, ndetse ahubwo ko M23 ntawayitangira.
Aya magambo yatumye uyu muhanzi atumizwaho n'inama nkuru y'itangazamakuru n'itumanaho, ndetse umunyamakuru Jessy we ahita ahagarikwa by'agateganyo, bitewe n'uko atigeze anyomoza uyu muhanzi ibyo yari yatangaje.
Kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024 akaba ari Olomide yitabaga CSAC, aho yaje gutangaza ko ikiganiro bagiranye yibukijwe ko nk'umuntu usanzwe ari Ambasaderi w'injyana ya Lumba, yagakwiye gukoresha imvugo ya dipolomasi mu gihe avuga ibibazo byo mu burengerazuba bwa Congo.
CSAC yagaragaje ko amagambo ya Olomide arimo guca intege ingabo za FARDC, ndetse uyu muhanzi yatangaje ko yifuza ko ingabo zabo zigira ikintu kiza zigeraho, yemeza ko bumvikanye kuzajya bakoresha imvugo za dipolomasi.
