Umuraperi Kendrick Lamar umaze igihe mu ntambara y'ubutita na mugenzi we Drake biciye mu ndirimbo basohora basubizanya, nyuma y'uko iyo beef byasaga nk'aho yarangiye Drake ayitsinzwe kuko indirimbo yakoraga asubiza Lamar zitegeze zikundwa cyane nk'iza mugenzi we, Kendrick Lamar yanze kunyurwa yongera kumukubita ahababaza.
Kendrick Lamar, yongeye kuzamura iyo beef mu gitaramo yakoreye i Los Angeles ku wa Gatatu, maze aririmba imwe mu ndirimbo ze yise "Euphoria" yasohoye muri Mata 2024 nayo ikaba imwe muzo yasohoye arimo gutanga ukuri kuri Drake ubwo ihangana ryabo ryari rigeze mu mahina.
Icyatangaje benshi, ni uko imwe mu mirongo y'iyo ndirimbo yayihindiye, ahubwo agashyiramo imirongo isaba Drake kumuha impeta ya 2Pac yaguze muri cyamunara niba ashaka ko byibura hari icyubahiro gito yamuhereza. Ati " Mpereza iyo mpeta ya 2Pac, nshobora ku kugaha icyubahiro gito "
Iyi mpeta yongeye kuzura akababoze, Drake akaba yarayiguze muri Gashyantare 2023 arenga miliyoni imwe y'amadorari, nyuma y'uko yari ishyizwe ku isoko inshuro zirenze imwe ariko ibura uyegukana. Iyo mpeta, 2Pac akaba yarayambaye bwa nyuma mu bihembo bya Video music Awards mu 1996 mbere y'uko yicwa arashwe muri uwo mwaka.


Kendrick Lamar arasaba Drake kumuha impeta ya 2Pac yaguze akabona kumwubaha
