Imyanzuro y'urubanza hagati ya Israel na Afurika y'Epfo

Imyanzuro y'urubanza hagati ya Israel na Afurika y'Epfo

 Jan 26, 2024 - 16:36

Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha International Court of Justice (ICJ), rwasomye imyanzuro y'urubanza Igihugu cy'Afurika y'Epfo cyarezemo icya Israel ku byabaha bya Jenoside Israel iri gukorera mu ntambara mu ntara ya Gaza.

Kuri uyu Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, urukiko Mpuzamahanga International Court of Justice (ICJ) ruregwamo Ibihugu rugakorera Buholandi, rwasomye imyanzuro ku kirego Igihugu cya Afurika y'Epfo cyarezemo Israel ku byaha bya Jenoside iri gukorera mu Ntara ya Gaza mu ntambara bahanganyemo na Hamas.

Mu byumweru bike bishize, nibwo urukiko rwa ICJ rwari rwumvishe ibisobanuro ku mpande zombi, rutangaza ko imyanzuro izasohoka kuri uyu wa 26 Mutarama 2024.

Mu byo urukiko rwemeje, rwanzuye ko Igihugu cya Israel gihagarika ubwicanyi n'ibindi bikorwa biri kuganisha kuri Jenoside muri Gaza, bagafata ingamba zo kwirinda ibyo bikorwa. 

Urukiko rwanzuye ko kandi Israel igomba kwemerera ibikorwa by'ubutabazi mu Ntara Gaza strip bigakorwa nta mbogamizi. Icyakora, ntabwo urukiko rwategetse ko intambara ihagarara hagati y'impande zombi.

Guhera tariki ya 07 Ukwakira 2023 intambara yatangira hagati y'igisirikare cya Israel ADF n'umutwe wa Hamas, abantu ibihumbi 26,083 bamaze kwicwa na Israel mu Ntara ya Gaza, mu gihe abandi ibihumbi 64,487 bakomeretse cyane. 

Ibikorwaremezo byiganjemo amashuri, amavuriro, insengero ndetse n'ibindi, Israel ikomeje kubisenya ku bwinshi.