Michael Collins Ajereh amazina nyakuri ya Don Jazzy wamenyekanye mu muziki wa Nigeria nk'umwe mu bagabo bagiye bafasha abahanzi bakomeje kumenyekana barimo D'Banj, ariko byumwihariko muri iyi minsi akaba agarukwaho kubera inzu itunganya umuziki afite yise Mavin Record ibarizwamo abarimo Rema na Ayra Starr.
Nk'umwe mu basitari mu muziki wa Nigeria, mu minsi yashize yakunze kwishora mu bikorwa byo gutanga amafaranga ku bafana be ku mbuga nkoranyambaga nk'uko bagenzi be b'ibyamamare barimo Wizkid na Davido babikora, ariko nyuma aza gufata umwanzuro wo kubihagarika.
Ubwo umufana we ku rukuta rwa X ufite izina rya Temi yamubazaga impamvu yahagaritse guhereza abafana be impano kandi kera yarajyaga afata nk'abantu 10 buri umwe akamuha nk'ibihumbi 200 by'ama-Naiara, Don Jazzy yahise amusubiza ko ari Abanya-Nigeria babimubujije.
Don Jazzy yosobanuye ko abantu bamunengaga kubera uko gutanga amafaranga ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko atari byiza, bituma nawe ahitamo kubyihorera, gusa avuga ko Imana ihari kandi kubera ko ihari byose bizagenda neza.

Don Jazzy aravuga ko Abanya-Nigeria ari bo batumye ahagarika gutanga amafaranga ku bafana be
