Ibyihariye kuri tariki ya 29 Gashyantare

Ibyihariye kuri tariki ya 29 Gashyantare

 Feb 29, 2024 - 10:46

Ibyo wamenya ku itariki ya 29 Gashyantare by'umwihariko ku bantu bizihiza isabukuru y'amavuko inshuro imwe mu myaka ine. Inkomoko y'ibi byose yavuye hehe? Ese ingaruka zitari nziza ziboneka ku bantu bavutse kuri iyi tariki ni izihe?

Mu gihe abandi bantu bizihiza isabukuru y'amavuko buri mwaka ku itariki bavutseho, abantu bavutse tariki nk'iyi ya 29 Gashyantare, bizihiza isabukuru yabo rimwe mu myaka ine, aho bamwe muri abo bagaragaza ko hari imbogamizi bahura nazo ziturutse ku kuba hari system mu by'ikoranabuhanga bajyamo bakabura itariki bavutseho.

Nk'uko bitangazwa na BBC, umuntu umwe ku bantu 1,461 niwe ugira amahirwe yo kuvuka tariki ya 29 Gashyantare. Umukobwa umwe witwa Julia waganiriye n'iki kinyamakuru, avuga ko hari ingorane zimwe na zimwe zo kuvuka ku mwaka nk'uyu aho ukwezi kwa Kabiri kugira iminsi 29.

Julia avuga ko hari system zimwe na zimwe z'ikoranabuhanga zijya zimwangira gukomeza kuko zitabona itariki ya 29 Gashyantare mu mikorere yazo.

Bigenda bite ngo ukwezi kwa Gashyantare kugire iminsi 29?

Bifata iminsi 365, amasaha atanu, iminota 48 n’amasegonda 46 ngo Isi irangize urugendo ruzenguruka izuba. Ayo masaha atanu, iminota 48 n’amasegonda 46 birengaho bigomba kubarwa bitabaye ibyo buhoro buhoro ibihe (seasons) byahinduka bikagera aho impeshyi itangira muri Mutarama.

Umwaka ufite ukwezi kwa kabiri kw’iminsi 29 uza ku ndangaminsi buri myaka ine mu gutunganya ya masaha arengaho ngo abyare umunsi umwe, arimo n’ubundi imibare ntihura neza, bityo buri myaka 100, dusimbuka umwaka umwe ufite ukwa kabiri kw’iminsi 29, kereka iyo uwo mwaka ugabanyika na 400. Ubu, undi mwaka tuzasimbuka umwaka nk’uyu hazaba ari mu 2100.

Umwaka nk’uyu aho ukwa kabiri kugira iminsi 29 mu Cyongereza bawita ‘Leap year’ kuko buri tariki ku kirangaminsi isimbuka umunsi umwe ku ndangaminsi y’umwaka ukurikiraho. Urugero, niba umwaka ushize isabukuru yawe yarabaye ari kuwa mbere, uyu mwaka isabukuru yawe izasimbuka kuwa kabiri ibe ari kuwa gatatu. Bigenzure nawe urebe.