Hashize iminsi umuhanzi Davido yibasiwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'abantu bakomeje kumushinja kubambura amafaranga. Ku ikubitiro umuhanzi Dammy Krane yavuze ko yandikiye indirimbo uyu muhanzi, ariko ngo birangira amwambuye, akaba yaranditse amusaba ko yamuha amafaranga ye akabasha kwita ku mwana we.
Ntibyagarukiye aho kandi, kuko undi munyemari AbuSalam nawe yavuze ko Davido yamwambuye miliyoni 212 z'ama-Naira. Nkaho aba batari bahagije kandi, undi mugabo Samklef nawe yavuze ko Davido yanze kwishyura miliyoni imwe y'ama-Naira Kaminuza ya Lagos "University of Lagos (UNILAG)" guhera mu 2020.

Davido yihanije abamushinja ubwambuzi
Ni mu gihe kandi, aba bose bagiye bamutuka cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse bamushinja ko yitwaza ubuhangange afite agatsikamira abari munsi ye. Bakaba kandi baramushyizeho n'iterabwoba rikomeye kugira ngo yishyure.
Ku bw'ibyo, kuri iyi nshuro David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido akaba yagiye ku rukuta rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yihaniza bikomeye abakomeje kumushinja kubambura, ndetse avuga ko umunsi azatangira kubihoreraho ngo ntibazamutakambire.

Davido aravuga ko abari kumusebya natangira kubihoreraho batazamusabe imbabazi
Mu ruhererekane rw'inyandiko yanditse kuri X, akaba yavuze ko ibyo ari kubikunda cyane, ndetse ku yindi yandiko avuga ko adashaka umuntu uzamusaba imbabazi ati " Nta muntu nshaka uzaza kuntakambira." Ari na ko yongeye kwandika ko abo bose bari gushaka kuba ibyamamare bahereye ku izina rye.
