Itsinda ry’Abanyamerika mu njyana ya R&B Boyz II Men bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe ku wa 11 Kamena nyuma ya saa sita, aho nyuma yaho gato bari bafite igitaramo ahitwa Kololo Ceremonial Grounds i Kampala.
Boy II Men bakaba barageze i Kampala bakubutse i Nairobi muri Kenya aho ku wa 10 Kamena kuri Uhuru Gardens bari bahakoreye igitaramo cy'imbaturamugabo.

Boyz II Men i Nairobi byari ibirori
Iri tsinda rigizwe n'abagabo batatu: Nathan Morris, Tenors Wanyá Morris ndetse na Shawn Stockman bakaba bari mu bitaramo bizengura East Africa, dore ko ubu bagiye kwerekeza no muri Afurika y'Epfo.
Tugarutse gato ku gitaramo bakoreye i Kololo, bakaba bari kumwe n'itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya ndetse n'abandi bahanzi b'imbere mu gihugu muri Uganda.

Boyz II Men i Kampala ntibatengushye abantu babo
Boyz II Men ifite Grammy Awards inshuro enye zose, mu 2008 bakaba barigeze gusezeranya Abanya-Uganda ko bazabataramira gusa icyo gihe umwe muri bo Shawn Stockman yaje guhita ahura n'uburwayi birangira babisubitse.
Aba bagabo bazwi cyane mu ndirimbo z'urukundo nka: "End Of The Road," "I’ll Make Love To You," "One Sweet Day," ndetse na "It’s So Hard To Say Goodbye To Yesterday,” bakaba barakoze amateka muri iyi njyana ya R&B mu binyacumi by'imyaka ishize.
