Ronaldinho yakuweho icyasha cyo kwandagaza umunyamakurukazi

Ronaldinho yakuweho icyasha cyo kwandagaza umunyamakurukazi

 Mar 5, 2025 - 13:36

Umunyamideli ukomoka muri Argentina Graciela Alfano, yashyize umucyo ku bihuha bivuga ko rurangiranwa mu mupira w'amaguru, Ronaldinho yaba ari we wamufashe amashusho yambaye ubusa mu bwogero akayashyira hanze.

Uyu mukinnyi wa filime Graciela Alfano, wari uzwiho ubwiza muri Argentina mu myaka ya za 1970 na 1980 ubwo yakoraga kuri televiziyo, yatunguye abafana muri Mutarama ubwo yashyiraga ifoto ye hanze ari kumwe n’uwo mukinnyi w’umunya-Brazil, Ronaldinho w’imyaka 44, nyuma yo guhurira muri hoteri.

Guhura kwe na Ronaldinho byatumye abafana bamwe bibwira ko ariwe wafashe amashusho yari yari amaze gushyira hanze yambaye ubusa, bumva ko bashobora kuba bari mu rukundo.

Alfano Graciela yifotoje na Ronaldinho benshi bakeka ko ari we wamugitoye yambaye ubusa

Icyakora, Alfano yahakanye ayo makuru ubwo yari kuri tereviziyo aganira na Mirtha Legrand, ku Cyumweru tariki ya 2 Werurwe.

Icyo gihe yaravuze ati:"Abafana banjye barabimbajije kuko nari maze kubonana na Ronaldinho. Urabizi, abantu bakunda guhimba ibintu. Nafashe ifoto na Ronaldinho muri lift, abantu bose batekereza ko ari na we wamfashe ayo mashusho bambaye ubusa."

Yasoje agira ati: "Mu by’ukuri, yafashwe n’umwe mu bakobwa bo muri hoteri nari ndimo."