Ni nyuma y'amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho aba bombi bari basohokanye n'abana bane ba Kanye West, aho abo bana babohereje mu modoka yabo yarimo n'umukozi usanzwe ubarera, aho kujyana na bo mu modoka imwe.
Kanye West na Bianca Censori benshi barimo kubashinja kuba ababyeyi gito
Bari babasohokanye ku munsi wa Pasika, gusa ibyo bakoze ntibirimo kuvugwaho rumwe, aho bamwe barimo kubashinja kwishisha ababo bana, abandi bakavuga ko nta cyo bitwaye, ngo cyane ko na nyina Kim Kardashian hari igihe yabikoraga.
Icyakora, benshi barimo no gushingira ku buryo Kanye West na Bianca basohotse muri hoteri bigaragara ko batitaye na busa kuri aba bana, abandi bakavuga ko bari babanje kubavugisha no kubasezera mbere yo gusohoka muri hoteri, kugira ngo babarinde kamera z'abanyamakuru.