Grammy Awards 2024: Nigeria yatashye amara masa, Tyla akura Afurika mu isoni

Grammy Awards 2024: Nigeria yatashye amara masa, Tyla akura Afurika mu isoni

 Feb 5, 2024 - 18:26

Benshi bari biteze byinshi ku bahanzi b'Abanyafurika by'umwihariko abanya-Nigeria, nyuma yuko ari bwo bwa mbere bahatanaga mu byiciro byinshi mu bihembo bya Grammy, gusa batunguwe mu ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya 66.

Niba hari ikintu abahanzi bo muri Nijeriya bari bizeye muri Grammy awards 2024, ni ugutahana itsinzi ikomeye nyuma yuko bahatanaga  mu byiciro byinshi, ndetse banahabwa amahirwe, bakubiswe nyuma y’itangwa ry’ibi bihembo.
Ibi bihembo  byatanzwe bwa mbere ku ya 4 Gicurasi 1959 bigatangira byitwa Gramophone, byatanzwe mu ijoro ryakeye muri Crypto.com Arena i Los Angeles muri Amerika ku nshuro ya 66, aho abahanzi benshi bo muri Nigeria bari babyitabiriye.

Tyla yakuye Abanyafurika mu isoni mu bihembo bya Grammy Awards

Umwe muri bo ni Burna Boy wanegukanye igihembo muri 2021, akaba ari umuhanzi wo muri Afurika wahatanaga mu byiciro bine, agakutikirea na Davido wahatanaga mu byiciro bitatu, mu gihe bagenzi babo barimo Asake na Ayra Starr batanaga mu kiciro kimwe.

Burna Boy yahatanaga mu kiciro cya  Best Global Music Album abikisheje umuzingo we “I Told Them”, muri Best African Music Performance abikesheje indirimbo ye “City Boys”, muri Best Global Music Performance abikesheje indirimbo ye “Alone”, no mu kiciro cya Best Melodic Rap Performance abikesheje indirimbo “Sittin’ on Top of the World” yakoranye n’umuraperi 21 Savage.

Burna Boy n'ubwo yahatanaga mu byiciro byinshi, yatashye amaramasa

Ku ruhande rwa Davido wahataniraga Grammy ku nshuro ya mbere, yahatanaga mu cyiciro cya Best Global Music Album abikesheje umuzingo we yise “Timeless”, muri Best Global Music Performance, kubera indirimbo ze ebyiri, “Feel” na “Unavailable”, ndetse no mu kiciro cya Best African Music Performance.

Ariko, Burna Boy, Davido na bagenzi babo bananiwe kwegukana igihembo na kimwe, ndetse ubu basubiye muri Nigeria amara masa.

Twibukiranye ko Davido na Burna Boy ari bo bahanze nyafurika bahatanaga mu byiciro byinshi, mu gihe Burna Boy yanataramye muri ibi birori, bikamugira umuhanzi wa mbere ukomoka muri Afurika ukoze ayo mateka.

Davido wari uhatanye bwa mbere mu bihembo bya Grammy yatashye yimyiza imoso

Icyakora ntabapfira gushira, kuko umuhanzi ukora injya ya Amapiano ukomoka muri Afurika y’Epfo, Tyla, w'imyaka 22, ni we muhanzi wenyine wo muri Afurika wegukanye Grammy 2024, atsinzwe mu cyiciro cya “Best African Music Performance” ahigitse Asake, Burna Boy, Davido na Ayra Starr.

Iyi ntsinzi y’uyu muhanzikazi ije  nyuma y’ibyumweru bibiri Tyla ukunzwe mu ndirimbo yitwa “Water” irimo kubica bigacika, avuze ko yizera ko azegukana igihembo, avuga ko niba ashobora kugirirwa icyizere cyo guhatana, no gutsinda bishoboka.

Ayra Starr na we yatashye amara masa mu bihembo bya Grammy Awards

Davido abinyujije ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yashimye Tyla ku ntsinzi avuga ko ari ikintu gikomeye kuri Afurika, yari yahawe icyiciro cyihariye uyu mwaka cyiswr Best African Music Performance, ari na cyo Tyla yegukanye.

Twabibutsa ko kugeza ubu umuhanzikazi Beyonce ari we muhanzi umuze kwegukana ibihembo byinshi bya Grammy ku isi, 32, agahigo yaciye muri Gashyantare 2023, ahigitse George Solti wo muri Hungary wari ufite ibihembo 31.