The Choice awards 2021: Ernest Sugira, Byiringiro Lague, Mutabazi, Gasana na Agahozo Alphonsine bahataniye igihembo

Date: Jan 1, 2022 - 02:55   || Updated: Jan 1, 2022 - 08:36

Abakinyi b’imikino itandukanye bagize icyo bamarira abanyawanda mu myuga yabo barimo Sugira Ernest, Mutabazi, Kenneth Gasana, Byiringiro Lague na Agahozo Alphonsine nibo bahataniye igihembo cy’umukinnyi wo kubahwa mu mwaka wa 2021 cya “Most Valuable Player”.

Mu bihembo bya The Choice Awards harimo icyiciro kizajya gitwarwa n’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi bijyanye nibyo azajya aba yaragejeje ku banyarwanda muri uwo mwaka kiswe “Most Valuable Player”.

Muri uyu mwaka ushize hari abakinnyi bitwaye neza mu ngeri zabo bikaba byabahaye amahirwe yo guhatana.

Harimo Ernest Sugira

Sugira Ernest abenshi batazira rutahizamu w’abanyarwanda ni umwe mu bakinnyi barebwa ijisho ryiza kuko ubwo u Rwanda rwari mu bihe bibi bya Covid-19 ndetse abaturage bari mu ngo zabo. Uyu musore yaje kubasohoramo igitaraganya ubwo yatsindaga igitego mu mukino u Rwanda rwatsinzemo ibitego 3-2 muri Chan yaberaga muri Cameroon.

Kugeza na nubu Sugira ni umwe mu bakinnyi barebwa neza ndetse bakunzwe na benshi.

Harimo Byiringiro Lague

Byiringiro Lague ukinira Amavubi ariko akaba rutahizamu  w’ikipe y’ingabo z’igihugu Apr Fc.Ni umwe mu bakinnyi bakunzwe ni imbaga nyamwinshi kubera ubwitange n’ishyaka agaragaza iyo ari mu kibuga kugeza aho ubu arimo gukinana ingofero kubera kugerageza kwitanga bigatuma agira ikibazo ku mutwe.

Harimo Kenneth Gasana Wilson

Kenneth Gasana ni umwe mu bakinnyi bakunzwe urukundo rudasanzwe n’abanyarwanda kuko aherutse gufasha u Rwanda mu mikino ya Afro Basketball ubwo iyi mikino yari yabereye i kigali muri uyu mwaka 2021 ari nabwo bamwe mu banyarwanda bamumenye ndetse akabaha intsinzi nyinshi.

Harimo kandi Mutabazi

Mutabazi Jerome ni umwe mu bakinnyi bakina Volleyball neza ndetse akaba yarabyerekanye mu mikino ya volleyball yabereye I kigali umwaka ushize wa 2021.

Nubwo yaje kwerekeza gukina I Dubai ni umwe abanyarwanda bafitiye urukundo kubera ibyo yabagejejeho umwaka ushize.

Hagaragaramo kandi Agahozo Alphonsine

Agahozo umukinnyi ukina umukino wo koga ariko akaba n’umwe mu bakinnyi nyarwanda bakunze gutahana imidari iyo yasohokeye igihugu.

Mu mwaka wa 2020 yitabiriye  imikino ya Olempike yabereye mu Buyapani (Japan) atahana umwanya wa 58 ku isi mu koga metero 50.

Kubera kwitwara neza agaragaza iyo yasohotse bituma aba umwe mu bakinnyi bakunzwe mu Rwanda.

Aba bose nibo bazakurwamo umwe uzegukana iki gihembo cya most valuable player.

Journalist By Passion, Radio personality, Entertainer
 
The Choice awards 2021: Ernest Sugira, Byiringiro Lague, Mutabazi, Gasana na Agahozo Alphonsine bahataniye igihembo

The Choice awards 2021: Ernest Sugira, Byiringiro Lague, Mutabazi, Gasana na Agahozo Alphonsine bahataniye igihembo

 Jan 1, 2022 - 02:55