The Choice alAwards 2021: Okkama, Chris Eazy, Ariel Wayz, Symphony band na Confy bahaaraniye gutwara igihembo

The Choice alAwards 2021: Okkama, Chris Eazy, Ariel Wayz, Symphony band na Confy bahaaraniye gutwara igihembo

 Dec 31, 2021 - 21:30

Abahanzi bashya bose bagezweho barimo Okkama, Chris Eazy, Symphony Band, Ariel Wayz na Confy bahataniye igihembo cya Best new artist.

Mu byiciro byari bitegerejwe na benshi harimo icyiciro cy’umuhanzi mushya mwiza kuko abenshi bumvaga biri buze kugorana kuko hakoze abahanzi benshi bashya kandi b’abahanga.

Ni icyiciro kirimo umuhanzi Okkama wazamutse muri uyu mwaka ariko akaza gukundwa na benshi nyuma yo gukora indirimbo zose zigakundwa zirimo Toto, Iyallah ndetse na Lotto yakoranye na Kenny Sol.

Ni indirimbo zose zakunzwe uhereye byatumye agaragara muri icyi cyiciro.

Harimo umuhanzi Chris Eazy wahoze akora amashusho y’indirimbo z’abandi bahanzi ariko akaza gukora indirimbo ze zirimo Fasta na Amashu zombi zakunzwe cyane, ibi byose yatangiye kubikora abo yinjiriraga munzu ifasha abahanzi ya “Giti business group”.

Gukundwa kwe byamubaye amahirwe yo guhatanira icyo gihembo cya Best New Artist.

Muri icyi cyiciro harimo umuhanzi kazi Ariel Wayz, Ariel Wayz yigaragaje cyane muri 2021 nyuma yuko yari yatandukanye na Symphony band muri 2021.

Yatangiye akora indirimbo yitwa “Ndagukumbuye” arikumwe na King James, Away yakoranye na Juno Kizigenza, Depanage yakoranye na Riderman ndetse na Ep ye yise “Love& Lust”

Ni umwaka wahiriye Ariel Wayz byatumye abasha kugaragara muri icyi cyiciro cya Best New Artist.

Muri icyi cyiciro kandi kirimo umuhanzi Confy, Confy ni umwe mubahanzi bagaragajwe na 2021 ubwo yakoraga indirimbo nka Pole Pole, Jowana, Panga ndetse na Igikwe yakoranye na Gabiro Guitar yabaye indirimbo idasanzwe mu Rwanda aho yahataniye ibihembo by’indirimbo nziza byose mu Rwanda.

Confy nawe ni umwe mu bahanzi bari bakwiriye guhatanira icyi gihembo.

Usibye abo bahanzi harimo n’itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi Symphony Band.

Symphony Band ni bamwe mu bahanzi bitwaye neza muri 2021 kuko bakoze indirimbo nyinshi zirakundwa zirimo Respect bakoranye na Nel Ngabo na Igor Mabano, Vanilla na IDE bakoranye na Alyn Sano.

Usibye indirimbo kandi bakoze igitaramo cyabo bise Fantasy Music Concert.

Ni bamwe mu bahanzi bitwaye neza muri 2021 k’uburyo batari kubura muri icyi cyiciro cya Best New Artist.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)