Special Bonane 2022: DJ Phil Peter, Alex Muyoboke, na Jean Luc Imfurayacu baganiriye ku cyateza imbere umuziki nyarwanda
Dec 31, 2021 - 17:29
Umunyamakuru Dj Phil Peter n'umujyanama w'abahanzi Alex Muyoboke bahase ibibazo Jean Luc Imfurayacu na Mc Buryohe babumvisha ukuntu umuziki ukunzwe kurusha umupira w’amaguru.
Muri iri joro ku IsiboTv hari ikiganiro Special Bonane abo harimo gutangwa ibitekerezo bitandukanye.
Kuri ubu hari hatahiwe impande ebyiri zitandukanye aho uruhande rumwe rwari rugizwe na Dj Phil Peter na Alex Muyoboke naho urundi ruhande rwariho Jean Luc Imfurayacu na Mc Buryohe.
Uruhande rwa Dj Phil Peter na Alex Muyoboke rwemezaga ko umuziki ukunzwe cyane kurusha umupira w’amaguru ahubwo bakwiriye guhindura imikorere maze bagatangira gushora amafaranga menshi mu muziki aho kuwushora mu mupira.
Urundi ruhande rwariho umunyamakuru w’imikino Jean Luc Imfurayacu na Mc Buryohe aho barimo gushyigikirako umupira w’amaguru ariwo ukunzwe ndetse ahubwo amafaranga awushorwamo agomba kwiyongera.
Zimwe mu mpamvu izi mpande zombi zavugaga Dj Phil Peter na Muyoboke Alex babwiraga Jean Luc na Mc Buryohe ko umuziki ufitiye akamaro abantu benshi kurusha umupira kandi ko umuziki ukenerwa n’abakinnyi ariko abahanzi badakenera abakinnyi.
Jean Luc Imfurayacu na Mc Buryohe bavuzeko umupira w’amaguru ukunzwe na benshi kandi bigaragazwa n’ukuntu umuntu ukurikirwa n’abantu benshi ari umukinnyi w’umupira w’amaguru Cristiano Ronaldo.
Dj Phil Peter yasobanuye ko kuba Cristiano Ronaldo ariwe ukurikirwa n’abantu benshi ari uko abahanzi bakomeye batanakoresha imbuga nkoranyambaga urugero nka Jay-Z.
Jean Luc yavuzeko umupira ariwo ufite amafaranga menshi kuko Cristiano Ronaldo ari umwe mu bantu batunze Miliyari ku isi maze Dj Phil Peter amusubizako Kanye West we afite Miliyari 6 aho kugira Miliyari imwe.
Ni impaka zabuze gica ku buryo umuhuza w’amagambo Emmalito yageze aho agasoza ikiganiro ariko nta numwe wemeye gutsindwa.
Dj Phil Peter na Alex Muyoboke basaga n’abatsinze Jean Luc Imfurayacu na Mc Buryohe nubwo bateruye ngo bamanike ibiganza.
View this post on Instagram
View this post on Instagram
View this post on Instagram
View this post on Instagram
