The Choice awards 2021: Rufonsina, Kechap,Bijoux, Nana na Bahavu Jeannette bahataniye igihembo kimwe

The Choice awards 2021: Rufonsina, Kechap,Bijoux, Nana na Bahavu Jeannette bahataniye igihembo kimwe

 Dec 31, 2021 - 18:54

Abakinnyikazi ba filime barimo Rufonsina, Kechap, Bijoux, Nana na Bahavu Jeannette nibo bahataniye igihembo cy’umukinnyi kazi witwaye neza muri 2021 cya “The Choice a Award Best Actress”

Muri iri joro mu Isibo Tv hari kubera ibirori bisoza umwaka akaba ari naho hari gutangirwa abahatanira ibihembo bya The Choice Awards.

Abakinnyi beza ba filime barangajwe imbere na Rufonsina usanzwe ukina muri filime yitwa “Umuturanyi” ikaba iri muri muri filime zakunzwe cyane muri uyu nwaka.

Undi mukinnyi yitwa Kechap,  asanzwe akina muri filime yitwa Bamenya Series aho ari umwe mu bakinnyi b'ingenzi b’iyi filime.

Barimo kandi umukinnyi witwa “Bijoux”. Bijoux ni umwe mu bakinnyi bagaragara muri filime zitandukanye ariko by’umwihariko yubatse izina muri filime yitwa “Bamenya Series” uyu mukobwa ni umwe mu bakinnyi bagenderwaho cyane muri iyi filime.

Muri icyi cyiciro kigaragaramo umukinnyi wa filime witwa Nana usanzwe ukina muri filime nyinshi zo mu Rwanda zirimo City Maid, Ejo si cyera n’izindi nyinshi zikunzwe cyane.

Icyi cyiciro kandi kigaragaramo umukinnyi wa filime Bahavu Jeannette usanzwe akina mu “Impanga Series”.

Ni icyiciro kizagorana kuko aba bakinnyi bose bitwaye neza muri uyu mwaka ku buryo kubona uzegukana igihembo bizagorana.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)