Uyu mwamikazi wari usigaye ari ikimenyetso cy’amateka n’ubumwe bw’Abanyarwanda, yishwe ku itegeko rya Kapiteni Ildephonse Nizeyimana, wakoreraga mu kigo cya gisirikare cya ESO (École des Sous-Officiers) i Butare.
Mu gihe ubwicanyi bwari bumaze gukwirakwira hirya no hino, Nizeyimana yafatanyije n’abandi basirikare n’abayobozi bagize uruhare rukomeye muri Jenoside harimo, Lt Colonel Tharcisse Muvunyi ,Liyetona Ildefonse Hategekimana na Major Cyriaque Habyarabatuma.
Aba bose bafatanyije n’interahamwe ndetse n’abasirikare bo mu kigo cya Ngoma, gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica abatutsi bari i Butare, harimo n’Umwamikazi Gicanda.
Abasirikare boherejwe n’aba bayobozi bageze mu rugo rw’Umwamikazi, ruherereye hafi y’ibiro bya Komini Ngoma,aho abari bayoboye ibyo bitero harimo ,Liyetona Bizimana ariyasi “Rwatsi” ,Liyetona Gakwerere,Caporali Aloys Mazimpaka na Dr. Kageruka.
Muri urwo rugo, basanze hari abandi baturage bari bahungiyeyo, aho n’abo hari abagerageje kurokoka. Muribo harimo : Jean Damascène Paris, Marie Gasibirege, Aurélie Mukaremera, Callixte Kayigamba na Alphonse Sayidiya, na Uzamukunda Grace, umukobwa wa Jean Damascène Paris.
Nubwo yarashwe, Uzamukunda ntiyahise apfa kuko yaje kurokoka Jenoside, aho ariwe watanze ubuhamya akagaragaza uko uyu mwamikazi yishwe.Gusa nyuma uyu Uzamukunda nawe yaje gupfa azize urupfu rusanzwe.
Umwamikazi Rosalie Gicanda n’abo bari kumwe bishwe muri ubwo buryo bw’agashinyaguro, bishimangira ubukana Jenoside yari ifite ndetse bigaragaza ko nta n’umwe wari kurokoka iyo hataba ubutabazi bw’Inkotnyi, kabone n’uwari afite amateka akomeye nk’ay’Umwamikazi.
Nyuma ya Jenoside, bamwe mu bagize uruhare muri ibyo byaha bagejejwe imbere y’ubutabera mpuzamahanga.Barimo Kapiteni Ildephonse Nizeyimana, aho yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), ahanishwa igifungo cy’imyaka 35. Hari kandi Lt Colonel Tharcisse Muvunyi na we yahamijwe icyaha cya Jenoside, ahanishwa igifungo cy’imyaka 15.
Urupfu rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda rufatwa nk’ikimenyetso cy’uburyo Jenoside itahwemye kwibasira buri wese kuva ku baturage basanzwe kugeza ku bafite amateka akomeye mu gihugu.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
