Yverry yateye imitoma umukunzi we wizihije isabukuru

Rugamba Yverry amaze kubaka izina bitewe n’indirimbo ze z’urukundo zinyura benshi. Nubwo muri ibi bihe amaze igihe adakora indirimbo nyinshi yakoze mu nganzo maze atera imitoma umukunzi we Uwase Vanessa.

Muri Kanama 2019 nibwo Yverry na Uwase Vanessa bahishuye ko bari mu rukundo. Ibi babigaragarije ku mbuga nkoranyambaga aho bateranye imitoma, byari bisembuwe n’ifoto Yverry yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahamya ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa. Amakuru avuga ko urukundo rwabo rwatangaiye mu ntangiriro za 2019.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga uyu muhanzi ukundwa na benshi yavuze imyato umukobwa wamutwaye uruhu n'uruhande. Nubwo hashize iminsi nta ndirimbo ashyira hanze ahubwo akagagara ari muri filimi ngufi hamwe n'umukunzi we Vanessa bacisha ku rukuta rwa YouTube uyu muhanzi asanzwe akoresha. 

Ubusanzwe umukunzi wa Yvery  yavutse tariki 21 nyakanga ari nabwo uyu muhanzi yabyanditse ndetse byagaragaraga ko yaraririye ko umunsi ugera aho yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze saa 00:06 

Mu magambo ya Yverry ugenekereje mu kinyarwanda yagize ati "uyu munsi ndishimira ko turikumwe kuko kuri uyu munsi urukundo rw'ubuzima rwanjye ,roho yanjye ,inshuti magara yanjye aribwo yavukiye muri iyi si"

yakomeje kandi avuga ko yifuriza isabukuru nziza Vanessa ko amwifuriza ibyiza byose ndetse ko amusezeranyije ko azahora akora buri kimwe ngo yishime 

ibi bije nyuma yaho ku isabukuru ya Yverry yatunguwe na Vanessa mu buryo bwanogeye benshi mu bakurikira aba bombi.

Yverry aheruka  gushyira hanze indirimbo mu mezi atanu ashize nayo yari amajwi gusa mu gihe iyabanje yo imaze amezi 8 igiye hanze.  

close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!