Yitwaje icyapa gisaba akazi nyuma yo kubura ibimutunga

Date: Sep 17, 2021 - 17:51   || Updated: Sep 19, 2021 - 07:37

Umugabo w’imyaka 26 nyuma yo kujya ku muhanda yitwaje icyapa gisaba akazi akitwaza n’umwirondoro (CV) yahamagawe n’abarenga 200 bashaka kumuha akazi.

David Casarez w’imyaka 26 yitwaje  icyapa gisaba akazi akarenzaho n’umwirondoro (CV) ku muhanda yatangaje benshi binamuviramo amahirwe  yo guhamagarwa n’ahantu harenga 200 hose agiye kubona akazi .

“Ntaho ngira ho kuba , Nsongeye intsinzi reba impamyabumenyi zanjye “

David akirangiza amashuri ya kaminuza nibwo yafunguye kompanyi ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga nyamara aza guhomba nyuma y’igihe gito. Gusa mu mwaka wa 2018 nibwo David wari urambiwe ubushomeri , no kurara muri za gare (Bus Stations) yafashe umwanzuro wo kujya ku muhanda atagiye gusabiriza ahubwo gushaka akazi.

Nibwo yafashe icyapa acyandikaho ati:” Ntaho mfite ho kuba, nsonzeye intsinzi. Muze murebe izi nyemezabumenyi. “ Ibi nibyo byari byanditse ku cyapa yari yashyize imbere ku nda ye arenzaho impapuro nyinshi zigaragaza ubumenyi ndetse n’amashuri yize. Nyuma nibwo umushoferi witwa Djasmine Scofield yamubonye amusaba ko yamufata ifoto undi arabyemera.

Uwo mushoferi (Djasmine Scofield) nibwo yasakaje iyo foto ku mbuga nkoranyambaga maze mu masaha make David aza guhamagarwa n’ahantu harenga 200 bose bamusaba ko yaza bagakorana.

News/Entertainment/Social Life Issues Author. Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!