Westlife bagiye gukora ibitaramo byizihiza imyaka 25 bamaze mu muziki

Westlife bagiye gukora ibitaramo byizihiza imyaka 25 bamaze mu muziki

 Jun 12, 2025 - 11:25

Itsinda rya muzika ryo mu gihugu cya Irlande, Westlife, ryamamaye cyane mu myaka ya 2000 kubera indirimbo zaryo z’urukundo nka My Love na Soledad, ryatangaje gahunda yo kwizihiza imyaka 25 rimaze mu muziki. Ni muri urwo rwego iri tsinda riri gutegura ibitaramo bikomeye bizenguruka ibice bitandukanye by’isi mu rwego rwo kwizihiza iyo sabukuru y’amateka.

Abagize Westlife batangaje aya makuru binyuze ku rubuga rwabo rwa Instagram, aho bavuze ko bishimiye cyane uburyo urugendo rwabo rwa muzika rwateye imbere kugeza ubwo bamaranye imyaka 25 bakorana. Bavuze ko ibi bizishimirwa mu buryo bwihariye burimo indirimbo nshya, album, ibitaramo bidasanzwe, ndetse n’udushya twinshi twateguwe.

Bagize bati:“Turi mu byishimo byinshi byo gutangaza itangira ry’ibirori byo kwizihiza imyaka 25. Ku wa 9 Gashyantare 2001, twatangiriye urugendo rwacu rwa mbere rw’ibitaramo ku isi muri Newcastle Arena. Ni nde wari uzi ko nyuma y’imyaka 25 tuzaba tukiri hano?”

Nubwo ari ibihe by’ibyishimo, Westlife yatangaje inkuru itari nziza kuri bamwe mu bafana bayo, aho umwe mu barigize, Mark Feehily, atazabasha kwitabira ibi birori kubera impamvu z’ubuzima. Ni ku nshuro ya kabiri Mark asubiye inyuma mu bikorwa by’itsinda; kuko no mu mwaka wa 2024 yari yabaye ahagaritse kwifatanya n’itsinda rigizwe na Shane Filan, Kian Egan, na Nicky Byrne, kubera ikibazo cy’ubuzima.

Itsinda Westlife ryashinzwe mu 1998 na Louis Walsh, rikaba ryari rigizwe n’abahanzi batanu: Shane Filan, Mark Feehily, Kian Egan, Nicky Byrne, na Brian McFadden wasezeye mu 2004. Ryamenyekanye ku rwego mpuzamahanga kubera ubuhanga bwo kuririmba indirimbo z’urukundo, ndetse no gukoresha amajwi aryoheye amatwi.

Mu myaka yose bamaze mu muziki, Westlife bagurishije kopi z’indirimbo zabo zirenga miliyoni 55, kandi indirimbo zabo 14 zagiye ziyobora urutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane mu Bwongereza. Muri zo twavuga nka Flying Without Wings, Swear It Again, Uptown Girl, You Raise Me Up, na World of Our Own.

Westlife yari yahagaritse ibikorwa byayo bya muzika mu 2012, ariko igaruka mu 2018, ikomeza gusohora indirimbo no gukora ibitaramo mu bice bitandukanye by’isi.

Abagize itsinda batangaje ko bagiye gutangaza amatariki n'ibihugu bazakoramo ibitaramo byo kwizihiza iyi sabukuru, ndetse bafitiye abafana babo byinshi bishya mu gihe kiri imbere.

Westlife bagiye gukora ibitaramo byizihiza imyaka 25 bamaze mu muziki 

Westlife yatangiye ari abantu batanu

Westlife ubu basigaye ari bane