Wa musaza wihambiriye ku butegetsi muri Algeria yatabarutse

Date: Sep 18, 2021 - 08:07   || Updated: Sep 18, 2021 - 08:19

Abdelaziz Bouteflika wabaye perezida wa Algeria kuva 1999-2019 yapfuye afite imyaka 84. Yazize Indwara ifititanye isano n’ubwonko(stroke). Iyi ndwara iyo igufashe ibuza amaraso kugera mu bwonko neza. Yari ayimaranye imyaka 8.

Ni mu nkuru Ibyutse icaracara mu binyamakuru mpuzamahanga. Irabika urupfu rw’uwayoboye Algeria hafi imyaka 20. Yayoboye  inama nkuru ihuza Ibihugu bigize umuryango w’abibumbye (General Assembly).

Abdelaziz Bouteflika Yitabye Imana Ku myaka 84. (CNP)

Abdelaziz Buteflika yatabarutse

Bouteflika azwiho kuba impirimbanyi y’ubwigenge bwa Algeria  mu 1950 -1960. Azibukirwa kandi ku kuba akiyobora inama ihuza ibihugu bigize umuryango mpuzamahanga (General Assembly) yashyize uyu muryango ku gitutu cyo kwemera ko ubushinwa (China) buhabwa umwanya muri uyu muryango .

Bouteflika azwiho kuba yararwanyije politike y’irondaruhu (Apartheid)  yakorerwaga ku birabura bo muri Africa Yepfo (South Africa). Azwiho kandi kuba ari we watoje Nelson Mandela igisirikare.

Mu 2008 , amaze imyaka 9 Ku buyobozi nibwo yahinduye itegeko nshinga akuraho manda ebyiri zemerewe umukuru w’igihugu maze arongera ayobora izindi manda ebyiri kugeza mu 2019 ubwo yeguzwaga Ku ngufu nubwo yari amaze igihe arembye , Rubanda bigabiza imihanda yose bashima Imana ko ibakuriyeho umunyagitugu. 

Amakuru ahari yemeza ko Bouteflika aheruka kugaragara mu ruhame hari mu mwaka wa 2017 ubwo yari agiye gutaha sitasiyo ya gariyamoshi nyamara nabwo ntiyari ameze neza kuko indwara yari ayimaranye imyaka 4.

News/Entertainment/Social Life Issues Author. Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!