Urukundo rwa Diamond Platnumz na Zuchu rurakemangwa

Urukundo rwa Diamond Platnumz na Zuchu rurakemangwa

Date: Jun 24, 2022 - 08:58   || Updated: Jun 24, 2022 - 08:36


Umubano wa Diamond Platnumz na Zuchu biravugwa ko wajemo agatotsi nyuma y’iminsi bavugwa mu rukundo.

Ku munsi w’ejo tariki 23 Kamena 2022 n’ibwo umuhanzikazi Zuhura Othman Soud wamamaye nka Zuchu yaciye abantu ururondogoro ubwo yasibaga amafoto yose yashyize kuri Instagram arikumwe na Diamond Platnumz.

Ibi byatumye abenshi batekereza ko urukundo rwe na Diamond Platnumz rwageze ku musozo nyuma y’iminsi bagenda badakoza hasi amaguru.

Ugiye ku rubuga rwa Instagram ya Zuchu, nta foto n’imwe iriho ari kumwe na Diamond Platnumz. Mu gihe aba bombi bari bafitanye amafoto agera kuri 50 hari ayo mu ndirimbo eshatu bamaze gukorana arizo “Mtasubiti, Litawachoma na Cheche”.

Usibye izi ndirimbo kandi aba bombi bagaragaye bari kumwe agatoki ku kandi mu bukwe bwa mushiki wa Diamond Platnumz witwa Esma Platnumz, bongeye kugaragara mu birori bya Zuchu byiswe “Mahaba ndi ndi ndi” n’ahandi kandi bose bakabishyira ku mbuga nkoranyambaga zabo. Icyakora Diamond Platnumz we ntago arasiba aya mafoto n’amashusho.

Urukundo rwa Diamond Platnumz na Zuchu rwatangiye guhwihwiswa mu ntangiriro za 2022 ubwo aba bombi bagaragaraga muri restaurant basohokanye muri Dar es Salaam, bongera kurikoroza mu birori bya hato na hato muri iki gihugu dore ko Diamond Platnumz yari amaze iminsi atavugwa mu rukundo nyuma yo gutandukana na Tanasha Donna.

N’ubwo ibi bivugwa ko Diamond Platnumz na Zuchu batandukanye, abenshi baremeza ko ari ukugirango bamamaze indirimbo Zuchu yakoranye na Adekunle igiye kujya hanze vuba.

Ariko ntihabura n’abandi bavuga ko uru rukundo rutasenyuka kuko ahubwo ntan’urwabaye ahubwo byari ukugirango bazamure izina ry’uyu muhanzikazi kuri ubu uri mu bakomeye muri Africa. Uyu muhanzikazi aherutse kuzuza miliyoni ebyiri z’abamukurikira kuri YouTube [Subsribers] aba umuhanzikazi wa kabiri ubikoze wo muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nyuma ya Yemi Alade.