Umwamwikazi Elisabeth wa kabiri yashyinguwe mu cyubahiro , i Rwanda byakorwaga gute  ?

Umwamwikazi Elisabeth wa kabiri yashyinguwe mu cyubahiro , i Rwanda byakorwaga gute ?

 Sep 20, 2022 - 11:24

Ku itariki 19 Nzeri 2022 nibwo Umwamikazi Elisabeth II yashyinguwe , umuhango wahuruje imbaga ugakurikirwa n'abenshi ku isi binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye. Muri iyi nkuru turaza kugaruka ku buryo imihango yo gushyingura ab'ibwami yakorwaga mu Rwanda ha mbere bagihari.

Perezida Kagame muri iyi myaka ibiri ni we uyoboye umuryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza, wari unayobowe by’icyubahiro n’umwamikazi Elizabeth II. Ni inshingano yasigiye umuhungu we, Umwami Charles III.

Ni umuhango kandi witabiriwe n'abategetsi bakomeye mu isi barimo Joe Biden Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Emmanuel Macron Perezida w'Ubufaransa ,Cyril Ramaphosa w'Afurika y'epfo n'abandi barenga 500 baturutse impande zose z'isi baje guherekezwa bwa nyuma Elisabeth wari umaze imyaka 70 ku ngoma.

Mbere yo gutabariza umwamikazi, habanje kuba isengesho ryo kumusezeraho bwa nyuma, muri Westminster Abbey.

Umutekano wari wakajijwe, ku buryo abantu bitabiriye uyu muhango babujijwe gukoresha kamera (camera) zihariye, zaba izo gufata amafoto, amashusho cyangwa amajwi.

Itangazo ryatanzwe mbere rivuga ko "telefoni ngendanwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhaga bigomba kuba byazimijwe."

Ni isengesho ryayobowe na The Very Reverend Dr. David Hoyle MBE.

Elizabeth Alexandra Mary Windsor yavukiye mu mujyi wa Londres ku wa 21 Mata 1926, aba Umwamikazi w’u Bwongereza na Commonwealth ku wa 6 Gashyantare 1952, nyuma y’urupfu rwa se, Umwami George VI.

Umwamikazi Elizabeth II yaguye mu Ngoro ya Balmoral yo muri Ecosse ku wa 8 Nzeri 2022, asimburwa n’umuhungu we w’imfura, Umwami Charles III uherutse mu Rwanda ubwo yari yitabiriye inama ya CHOGM ihuza ibihugu bivuga icyongereza n'ibyo muri Commonwealth.

Mu Rwanda byakorwaga gute ?

Umwami, Umwamikazi, si rubanda rusanzwe, ibi byongeye kuboneka mu gihe isi yakurikiranaga imihango yo gushyingura Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II. 

Ubwami butaracibwa mu Rwanda, no mu bihugu bindi byo mu karere, iyo umwami yatangaga habaga imihango ikomeye yo kumushyingura ndetse n’ibigendanye n’icyunamo. 

Mu Rwanda ho hariho n’imvugo zihariye mu buzima bw’Umwami. Umunyamateka Jean de Dieu Nsanzabera avuga ko aya magambo ari umwihariko ku bami b’u Rwanda gusa, ko mu ikeshamvugo ryemewe adakoreshwa ku bami b’ahandi. 

Amwe mu magambo yakoreshwaga ku bami b’u Rwanda (dukoresha no muri iyi nkuru) 

Gutanga – Gupfa k’Umwami
Umugogo – Umurambo w’Umwami
Gutabarizwa – Gushyingurwa
Umusezero – Imva, Irimbi ry’abami cyangwa se aho batangiye

Umwamikazi nk’izina n’umwanya w’ubutegetsi ntibyigeze bibaho mu Rwanda, nk’uko umusizi, umwanditsi akaba n’umunyamateka Jean de Dieu Nsanzabera yabibwiye BBC. 

Agira ati: “Mu Rwanda hategekaga Umwami, agatwarana na nyina, umwe akaba umugabe undi akaba umugabekazi.” 

Umwami w’u Rwanda yarangwaga no kugira abagore benshi, nabo bari mu byiciro bitatu nk’uko abisobanura; 

Umugore w’ingabwa: umugore wavaga mu bwoko (urugero Abega) bubyara abami kandi nyuma akazaba umugabekazi
Abagore b’Ibwami: Abandi bagore b’Umwami baba ibwami bahishiraga umugore w’ingabwa ngo atamenyakana hakiri kare
Abagore b’igihango: Abagore b’Umwami bo mu ngo ze hirya no hino mu gihugu bacunga imitungo n’abagaragu be, niho yaruhukiraga yagiye kureba rubanda rwe.


Gutangaza ko Umwami yatanze
Nsanzabera avuga ko iyo umwami yatangaga hari umwiru  umwe mu bagize itsinda ry’abiru wari ushinzwe kubitangariza igihugu. 

Ati: “Hari umwiru witwaga Umwiru wo kwa Nyamweru  kuko yahoze afite umurwa we [ubu ni] mu mudugudu wa Nyamweru mu kagari ka Nyamweru mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge  uyu mwiru akomoka mu muryango mugari w’abakono. 

“Niwe wafataga iya mbere mu gutangaza ko Umwami yatanze.” 

Icyo gihe igihugu cyahitaga cyinjira mu gihe cyo kwirabura (icyagereranywa n’icyunamo cy’ubu) aho ibikorwa by’ibwami byahitaga bihagarara hakaba ituze mu gihugu. 

Ati: “Ibi ariko ntabwo byavugaga ngo abantu barire, cyangwa bihanganishe abantu, oya… Abantu bakwiye kumenya ko ijambo ikiriyo ari igiswahili biva ku ‘kulia’ cyangwa kurira, kandi Abanyarwanda ubundi ntabwo baririraga umuntu mukuru wapfuye.”  

Ibi turabigarukaho….

Gutabariza Umwami n’imihango yabyo
Gutabariza (gushyingura) abami b’u Rwanda byakorwaga mu byiciro bitewe n’amazina yabo, nk’uko Nsanzabera abivuga. 

Amazina no gukurikirana kw’abami b’u Rwanda bakurikiranaga muri ubu buryo kuri buri ngoma eshanu; 

Habanzaga Mutara hagakurikiraho Kigeli, Mibamwe, Yuhi, hanyuma Cyirima. Aha ntiharimo abami b’imishumi ba cyera cyane bari bafite amazina nka Ndahiro, Nsoro, Ruganzu n’abandi… 

Abami b’u Rwanda ntabwo bagiraga imisezero imwe (amarimbi y’abami cyangwa ahantu haguye umwami nubwo yaba atarahatabarijwe). 

Nsanzabera ati: “Niyo mpamvu uzabona ahantu hose mu Rwanda hitwa Musezero ni uko [habaga] haraguye Umwami cyangwa hari irimbi ry’abami.”

Umwamikazi nk’izina n’umwanya w’ubutegetsi ntibyigeze bibaho mu Rwanda, nk’uko umusizi, umwanditsi akaba n’umunyamateka Jean de Dieu Nsanzabera yabibwiye BBC. 

Agira ati: “Mu Rwanda hategekaga Umwami, agatwarana na nyina, umwe akaba umugabe undi akaba umugabekazi.” 

Icyo gihe igihugu cyahitaga cyinjira mu gihe cyo kwirabura (icyagereranywa n’icyunamo cy’ubu) aho ibikorwa by’ibwami byahitaga bihagarara hakaba ituze mu gihugu. 

Ati: “Ibi ariko ntabwo byavugaga ngo abantu barire, cyangwa bihanganishe abantu, oya… Abantu bakwiye kumenya ko ijambo ikiriyo ari igiswahili biva ku ‘kulia’ cyangwa kurira, kandi Abanyarwanda ubundi ntabwo baririraga umuntu mukuru wapfuye.”  

Umusezero wajyanaga n’izina


Nsanzabera avuga ko mu Rwanda hari imisezero (amarimbi) itatu y’abami. 

Umusezero wa Kayenzi, uri mu karere ka Kamonyi y’ubu, watabarizwagamo abami bitwa ba Cyirima na Mutara 
Umusezero wa Rutare, ubu ni mu karere ka Gicumbi, watabarizwagamo abami bitwa ba Kigeli na Mibambwe 
Hamwe n’imisezero ibiri; y’i Remera y’Abaforongo n’uwa Busigi hafi ya Tumba (hombi ni muri Rulindo) hatabarizwaga ba Yuhi


Imva imeze nk'inzu


Nsanzabera avuga ko imva y’Umwami yari ifite umwihariko mu bunini n’ibindi bintu bayishyiragamo.  

Ati: “Umusezero w’Umwami ntabwo wanganaga n’izi metero ebyiri bashyinguramo umuntu muri iki gihe, wabaga ukoze mu buryo imva ye irimo inguni nyinshi, bakayubaka nk’abukaba inzu yari asanzwe atuyemo. 

“Bashakaga intango z’imitsama n’ibicuma bagatereka mu musezero we bavuga bati ‘aho ari atazicwa n’inyota azakomeza asomeho’. 

“Niba yari indwanyi bakamushyingurana amacumu ye yarwanishaga.” 

Mu muhango wo kumutabariza niho wa mwiru wa Nyamweru yanatangazaga usimbuye Umwami watanze, ibyo bikaba mbere y’uko umugogo w’umwami watanze wururutswa mu irimbi, nk’uko uyu munyamateka abivuga. 

Umwami niwe watabarizaga uwo azunguye 

Nsanzabera avuga ariko ko nk’Umwami Kigeli kuko yari umwami w’intambara  yabaga yaratangaje akiriho uzamusimbura, akamutoza, akamutegura, kuko byaba byitezwe ko Kigeli ashobora kugwa ku rugamba.

Kwirabura no kwera


Kwera ni ugusoza igihe cyo kwirabura uyu munyamateka avuga ko ab’ubu bagereranya n’igihe cy’ikiriyo cyangwa icyunamo. 

Ati: “Nabyo byaterwaga n’Umwami watanze, nka Kigeli igihe cyo Kwirabura cyashoboraga kumara imyaka itatu. Naho abandi byamaraga amezi atarenze atatu.”  

Nsanzabera avuga ko iki cyabaga ari igihe cy’ituze mu gihugu “nk’uku ubu ubona hururutswa amabendera, imanza n’ibikorwa by’ibwami bikaba bihagaze ngo umwami abanze atabarizwe habe no kwera.” 

Ibi ariko avuga ko bitandukanye n’ikiriyo cyo muri iki gihe, aho abantu baririra ababo bapfuye bakanihanganishwa n’inshuti n’imiryango. 

Ati: “Mu Rwanda umuntu baririraga yapfuye ni umwana, nabwo ni uko bavugaga ko agiye ntacyo arakorera igihugu, naho umuntu wapfuye ari mukuru, cyangwa umwami watanze afite ibigwi, bakoraga ibirori bakabyina bakanywa bati ‘Intwari icyuye imihigo yayo’ ubundi nta muntu uririrwa kuko yapfuye kuko bizera ko nta munyarwanda upfa ahubwo agenda akazagaruka.” 

Ubwami bwaciwe mu Rwanda mu 1962 busimburwa na repubulika, ariko Umwami wa nyuma warwo, Kigeli V Ndahindurwa yatanze mu Ukwakira (10) 2016 ari mu buhungiro i Virginia, muri Amerika.

Yatabarijwe i Nyanza mu Rwanda muri Mutarama (2017) nyuma y’amezi y’impaka, n’urubanza muri Amerika, imihango yo gutabarizwa yakorerwaga abandi bami ba cyera ntayo yakorewe kuko nta bwami bukibaho mu Rwanda. [Inkuru ya BBC GAHUZA]