bg
Umuraperi Casper Nyovest yatanze $1000 mu gutabara umufana we wari hafi gupfa

Date: Jul 6, 2021 - 20:41   || Updated: Jul 7, 2021 - 13:05

Umufana ukomeye w'umuraperi w'umunyafurika yepfo Casper Nyovest yabonye amahirwe yo kuvurwa nyuma yuko atabarije ku mbugankoranyambaga maze Casper akamuha amafaranga yo kuvurwa.

Nompilo Dlamini w'imyaka 26 utuye muri Swaziland yari amaze imyaka ibiri asaba abamukurikira ku mbugankoranyambaga ze ibijyanye n'uburwayi bwe bwa  Cystic fibrosis kandi akaba ku rwego rwa nyuma ariko aramutse afashijwe kubona angana R200,000 ($1000) ngo   abagwe.

Bidatinze rero uyu muraperi yatanze angana na R150 000 ($1000) ngo uyu mukobwa avurwe,iyi ndwara yangiza ibihaha,igifu ndetse igatuma ibyo wariye bitabasha guca mu gifu aribyo bikuviramo gupfa k'uturemangingo twinshi mu mubiri aho biba bitagishobotse ko uba ibyuya.

Uko iyi ndwara igenda ikomera ituma utaryoherwa, ntuhumurirwe ndetse n'igifu kigapfa ishobora no gutuma upfa mu gihe udakurikiranywe n'abaganga byihutirwa.

Reba hano indirimbo ya Casper Nyovest 

close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!