
Umuraperi B-Threy arashinjwa gusiba indirimbo ya bagenzi be barimo Ish Kevin na Bushali
Date: Jun 23, 2022 - 11:46 || Updated: Jun 23, 2022 - 12:06
Umuraperi Muheto Bertrand wamamaye nka B-Threy arashinjwa gusibisha indirimbo “Twubahwe remix” yahuriyemo na bagenzi be barimo Ish Kevin, Bushali, Kenny K.shot n’abandi.
Umuraperi Zilh arashinja mugenzi we B-Threy kumusubishiriza indirimbo kuri YouTube kandi iyi ndirimbo barayihuriyemo. Indirimbo ya Zilh yasibwe ni Twubahwe Remix yari imaze amasaha atagera kuri 24 iri hanze.
Iyi ndirimbo yari yahuriyemo abaraperi Zilh , Ish Kevin, B-Threy , Kenny K.Shot na Mapy.
Mu butumwa nyiri iyi ndirimbo’Zilha yashyize kuri Instagram yagize ati “Muraho muryango! Ndizera ko mumeze neza!
Nkuko muri kubibona, indirimbo #TWUBAHWEREMIX imaze iminota ihagaritswe kuri YouTube kubera Copyright claim [Ibirego] byakozwe n’umuhanzi @b.threy nawe uri muri iyi ndirimbo.
Njye n’ikipe yanjye yose tukaba tubiseguyeho ku bwik’ikibazo mu gihe turi kugishakira umuti.