Umukuru w’igihugu yakiriye indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma
Umukuru w'igihugu yagarutse ku bihe bitoroshye aba bayobozi bafashemo inshingano(Photo-Urugwiro)

Date: Nov 5, 2021 - 19:58   || Updated: Nov 5, 2021 - 20:11

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi batatu bashya baherutse gushyirwa mu myanya y’ubuyobozi muri guverinoma.

Uyu muhango wo kwakira indahiro z’aba bayobozi bashya wakozwe hagendeye ku itegekonshinga ryo muri 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo 118 ivuga irahira ry’abayobozi ba Guverinoma. Hashingiwe kandi ku itegeko rigena inshingano n ‘imiterere n’imikorere y’ubugenzuzi bw’Imari ya Leta nkuko ryavuguruwe mu ngingo yaryo ya 13 ndetse hanashingiwe ku itegeko rishyiraho urwego rushinzwe imfungwa abagororwa rikanagena imitunganirize n’imikorere yarwo nkuko ryavuguruwe mu ngingo yaryo ya 13.

Mu ijambo nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yashimiye abarahiriye inshingano nshya ashimira abazifashe kera anabibutsa ko bagomba kuzirikana inshingano zabo.

Ati”Ndashimira Abatugejejeho indahiro ku nshingano n’icyemezo bafashe. Ndakira kandi aba bayobozi bamaze gufata indahiro ndetse ndibutsa n’abafashe indahiro kera, uyu munsi ujye utwibutsa izo nshingano n’imyifatire tuba dukwiriye.”

Bamwe mu bagejeje indahiro zabo ku mukuru w’igihugu harimo, Mme Ingabire Assumpta akaba yaragizwe umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba asimbuye, Honorable Nyirarukundo Ignacienne wahawe indi mirimo mu biro bya Minisitiri w’intebe.

Bwana Kamuhire Alex, nawe yarahiriye ku nshingano zo kuba umugenzuzi mukuru w’imari y’igihugu, akaba asimbuye Obadia Biraro, warumaze imyaka icumi kuri uwo mwanya wari umaze imyaka icumi kuri uwo mwaka, Alex kandi akaba yari asanzwe ari umugenzuzi mukuru w’imari muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Undi wagejeje indahiro ze kuri Perezida wa Repubulika Ni Rose Muhisoni aho aherutse kuzamurwa mu ntera n’Umukuru w’igihugu akaba anaherutse kuzamurwa mu ntera n’umukuru w'igihugu aho nyuma yo kumugira umukuru wungirije w’urwego rw’igihugu rw’abagororwa, yamuzamuye mu ntera amuha ipeti rya Deputy commissioner General ku rwego rw’igihugu rw’abagororwa, Muhisoni akaba asimbuye Jeanne Chantal Ujeneza.

Deborah ISHIMWE is professional journalist whose a bachelor's degree in journalism from Institut catholique of Kabgayi
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!