Umugabo yatawe muri yombi azira kwiba bibiliya

Date: Dec 3, 2021 - 06:27   || Updated: Dec 3, 2021 - 07:37

Umugabo witwa Augustin Wanyoni ukomoka mu gihugu cya Kenya, yatawe muri yombi azira icyaha cyo kwiba Bibiliya mu iduka zicururizwamo mu isoko ryo mu murwa mukuru wa Kenya,Nairobi,zifite agaciro k’Amashilingi 1.840.

Uyu Wanyoni  nyuma yo kwiyitirira umukiriya akiba Bibiliya ebyiri zikozwe byihariwe zifite agaciro ka Ksh 1840  muri supermarket yagejejwe mu rukiko rwa Milimani i Nairobi .

Mu makuru yatanzwe na K24TV, urukiko rwumvise ko ku cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2021, ahagana mu ma saa moya z’umugoroba, ukekwaho icyaha yinjiye mu nzu ya Naivas Supermarket Development House hafi ya Moi Avenue kandi bivugwa ko yibye Bibiliya ebyiri zivuguruye zifite agaciro ka KSh 1.840.

King James ahaye Kenny Impano ikomeye M Irene Arumiwe Ndi Umwami wabuze Umwamikazi

Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana! Koffi Olomide aje mu Rwanda

Raporo y’abapolisi yagize ati: "Yahisemo Bibiliya ebyiri zifite agaciro ka KSh 920 buri imwe muri supermarket ya Naivas hanyuma azihisha mu ikoti rye maze agenda atishyuye.”

Abashinzwe umutekano wa supermarket baramuketse hanyuma baramufata. Nyuma yo kumusaka, Bibiliya zombi zarabonetse, bamujyana kuri sitasiyo ya polisi.

Ushinjwa yahakanye icyaha imbere y’umucamanza mukuru Wendy Mucheni maze asabwa ingwate y’amafaranga 20.000 cyangwa ikindi kintu gifite ako gaciro kugira ngo arekurwe.

ISHIMWE Deborah is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism from Institut Catholique de Kabgayi (ICK)
 
Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!