
Sylvia ari mu bageze mu cyiciro cya nyuma kiri butoranywemo Miss world pageant
Date: Jan 15, 2022 - 21:24 || Updated: Jan 16, 2022 - 05:58
Mu minsi ishize nibwo Namutebi Slyvia wigeze kuba Miss Uganda 2020 ndetse akanitabira Miss World, yaje kugaragara mu cyiciro cya nyuma kiri butoranywemo umugore wahize abandi mu bwiza.
Nkuko tubikesha urubuga Galaxy fm,Slyvia nyuma yo gutoranwa mu bagore uruhuri baturutse mu bihugu 57 birimo USA, South Africa, Trinidad & Tobago, Italy, Zambia, Canada, India, Puerto Rico, Philippines n'ibindi, kuri ubu ageze mu bari buhatane mu cyiciro cya nyuma.
Nyuma yo kwitabira iri rushanwa mpuzamahanga ry'ubwiza ry'abagore ku Isi yarigaragaje mu buryo bukomeye bimuhesha amahirwe yo kwinjira mu bahatana mu cyiciro cya nyuma kiri butorwanywemo uwegukana ikamba uyu munsi tariki 15 Mutarama 2022 .
Mu birori biri bubere muri Westgate Las Vegas Resort & Casino kuva saa kumi n'imwe (5:00PM) [Pacific Time]. Sylvia ari mu bageze mu cyiciro cya nyuma bari butoranywemo uwegukana ikamba.
Mrs. Sylvia Namutebi asanzwe ari umuyobozi mukuru w'umuryango Talent Africa Group ushyize imbere guharanira uburenganzira bw'abagore n'abana.