Spotify 2022: Ninde uhetse u Rwanda hagati ya Nel Ngabo  Melodie , Buravan , Meddy, Eloi El na The Ben

Spotify 2022: Ninde uhetse u Rwanda hagati ya Nel Ngabo Melodie , Buravan , Meddy, Eloi El na The Ben

 Sep 21, 2022 - 18:21

Kuva uyu mwaka watangira The Choice Live tubagezaho uko abahanzi bakurikirana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.Ubu tugiye kubagezaho abahanzi batandatu bahetse u Rwanda ku rubuga rwa Spotify ruri mu ziri kwishyura agatubutse abakora ibihangano.Muri iyi nkuru turabatondeka uko bakurikirana kugira ngo dukureho urujijo ku bibazaga umuhanzi wa mbere nyarwanda wumvwa cyane kuri uru rubuga.

Ni inde muhanzi nyarwanda wumvwa cyane kurusha abandi kuri Spotify ? Ni ikibazo maze kubazwa n'abakurikira inkuru za The Choice Live tubagezaho buri munsi zijyanye n'imyidagaduro.Nyuma yo kubagezaho uko abahanzi nyarwanda barutanwa ku mbuga zitandukanye zirimo YouTube, Audiomack , BoomPlay n'izindi batambutsaho ibihangano tugiye kugaruka ku bahanzi batandatu  bumvwa cyane  kurusha abandi kuri Spotify.

Spotify urubuga rwashinzwe mu 2006 ruri mu mbunga ziukunzwe cyane mu isi dore ko rukoreshwa n'abarenga miliyoni 433 buri kwezi muri bo abagera kuri miliyoni 188 bayikoresha bishyuye.Kuva rwashingwa n'abanya-Suede Daniel Ek na Martin Lorentzon rumaze kwigarurira imitima y'abatari bake kubera serivisi nziza uru rubuga rutanga.Spotify iri mu mbuga za mbere zinjiriza agatubutse abahanzi barukoresha yaba muri Afurika no hanze yayo.

Inkuru y'urubuga Head Phonesty ivuga ko Spotify arirwo rubuga rucuruza imiziki  rwa mbere muri iyi minsi rufite umubare munini w'abarukoresha kurusha izindi mbuga ndetse ko ari urubuga rwa kane rwishyura abahanzi neza nyuma ya Tidal,Apple Music, na Amazon Music.Icyakoze izi mbuga eshatu  tuvuze nyuma zikoreshwa gake muri Afurika cyane ko nka Tidal yahageze mu 2018 nubwo itarakwira hose. 

Abahanzi nyarwanda  batandatu  bumvwa  kurusha abandi kuri Spotify muri uyu mwaka wa 2022.

1.Eloi El

Eloi Muhoranimana umaze kumenyekana ku kazina ka Eloi El mu muziki mpuzamahanga niwe muhanzi nyarwanda wumvwa cyane kuri spotify kurusha abandi.Nkuko tubikesha uru rubuga uyu muhanzi yumvwa n'abantu ibihumbi 392,498 mu kwezi kumwe.Eloi asanzwe ari umutunganyamuziki [Producer] akaba n'umuhanzi ukoresha ururimi rw'icyongereza mu muziki we kuva mu 2019 yawutangira.

Eloi w'imyaka 23 mu myaka itatu atangiye  muziki amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi zirenga icumi zirimo EP yise 'Africa to The World' iri mu zamwubakiye igikundiro kinshi kuri uru rubuga.Ku zindi mbuga nkoranyambaga ari kuzamuka cyane aho kuri Intagram akurikirwa n'abagera ku bihumbi 17.

2.Bruce Melodie 

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie mu muziki w'Afurika nka  Bruce Melodie niwe muhanzi wa kabiri wumvwa cyane kuri Spotify kuko yumvwa n'abantu ibihumbi 123,711 buri kwezi.Bruce ukora injyana hafi ya zose mu myaka irenga 11 atangiye umuziki amaze gushyira hanze ibihangano bitandukanye byamukururiye igikundiro mu Rwanda no mu mahanga.

Bruce Melodie uretse kuba umuhanzi wa kabiri wumvwa cyane kuri Spotify , ni nawe wa kabiri ukurikirwa cyane kuri YouTube Rwanda [Ibihumbi 372] ubaze mu bahanzi bakora umuziki.Si ibi gusa kuko Melodie ari we ukurikirwa cyane kuri Twitter [Ibihumbi 68] akaba uwa kabiri kuri Instagram [Ibihumbi 802].

Utu duhigo Melodie atwongeraho kuba umuhanzi nyarwanda wa mbere uzwi wakoranye n'ibigo by'ubucuruzi byinshi akaba n'uwa mbere wakoze igitaramo cy'amateka cyo kwizihiza imyaka 10 yari amaze mu muziki.Ni igitaramo cyamamaje izina rye ndetse kiba kimwe mu bitaramo byitabiriwe cyane mu gihe cya Covid-19.

Itahiwacu w'imyaka 30 abarwa nk'umuhanzi wa mbere nyarwanda wegukanye ibihembo byinshi mu muziki we dore ko habarwa ibirenga 12 akaba kandi umwe mu bahanzi nyarwanda batunze agatubutse nubwo hatazwi ingano yayo cyangwa ushobora kuba amuhiga.Bruce arateganya gushyira hanze alubumu nshya y'icyongereza yitezweho gushyira urufatiro ku bwamamare bwe mu mahanga.

3.Meddy
Ngabo Jobert Medard uzwi nka Meddy niwe muhanzi wa gatatu wumvwa cyane kuri Spotify kuko yumvwa n'abantu ibihumbi 77,008 buri kwezi. Meddy uretse kuba uwa gatatu kuri Spotify niwe muhanzi nyarwanda wa mbere waciye agahigo ko kuzuza miliyoni y'aba-subscribers kuri YouTube , akaba uwa mbere ufite igihangano cyarengeje miliyoni 20 z'abakirebye kuri YouTube [Slowly - 73M].

Si ibyo gusa kuko Meddy w'imyaka 33  ariwe muhanzi wa mbere ukurikirwa kuri Instagram mu Rwanda [Ibihumbi 876] akaba uwa kabiri kuri Twitter [Ibihumbi 66] n'utundi duhigo dutandukanye.Kugeza ubu Meddy yari umwe mu bahanzi bahagararira u Rwanda mu bihembo mpuzamahanga birimo MTV, Afrima , Afrimma , The Headies n'ibindi.

Kugeza ubu amakuru The Choice Live ifite ahamya ko uyu muhanzi agiye guhindura umuziki yakoraga akajya akora uhimbaza Imana kuva umwaka ushize wa 2021.Amakuru ava mu nshuti za hafi z'uyu muhanzi yemeza ko hari indirimbo nyinshi yarangije gukora zo kuramya no guhimbaza Imana.

4.The Ben 

Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben mu muziki w'akarere niwe muhanzi wa kane wumvwa cyane kuri Spotify, yumvwa n'ibihumbi 46,414 buri kwezi.The Ben w'imyaka 35 ari mu bahanzi bakunzwe muri aka akarere u Rwanda rubarizwamo cyane mu Rwanda no mu Bugande  aho ibihangano bye byigaruriye imitima ya benshi.

The Ben niwe muhanzi nyarwanda wa mbere ukurikirwa kuri Facebook [Ibihumbi 661] akaba muri batatu ba mbere bakurikirwa kuri Instagram [Ibihumbi 699] akaba muri batanu ba mbere bakurikirwa cyane kuri Twitter mu Rwanda.

5.Nel Ngabo

Rwangabo Nel Ngabo wiyise Nel Ngabo niwe muhanzi nyarwanda wa gatanu wumvwa cyane kuri Spotify aho yumvwa n’ibihumbi 30,417 buri kwezi. Uyu muhanzi ubarizwa muri Kina Music ni umwe mu bahagaze neza mu muziki kuva mu ntangiriro za 2019 yumvikana bwa mbere.

6.Yvan Buravan
Burabyo Dushime Yvan wari uzwi nka Yvan Buravan yavunnye umugara ariwe muhanzi wa gatandatu wumvwa cyane kuri Spotify , yumvwaga n'ibihumbi 24,556 buri kwezi. Buravan yitabye Imana tariki 17 Kanama 2022 agwa mu Buhinde aho yari yagiye kwivuza kanseri y'impindura.

Burabyo asigiye uruganda nyarwanda umukoro wo gushaka no gukora injyana yabo bwite aho gukora iz'abanyamahanga ukaba umukoro we yari ageze kure.Uyu muhanzi yasize alubumu 'Twaje' iriho indirimbo 11 zikozwe mu njyana zivanzemo ikinimba n'ingoma [Drums] nuyarwanda. 

Abahanzi batanu bumvwa cyane kuri Spotify kurusha abandi.[Net-Collaged-Images]

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)