Shawn Mendes na Camilla Cabello bamaze gutandukana

Date: Nov 18, 2021 - 08:14   || Updated: Nov 18, 2021 - 08:27

Nyuma y’imyaka ibiri abahoze ari inshuti magara bahindutse abakunzi. Abahanzi Shawn Mendes na Camilla Cabello bemeje ko umubano wabo uhagaze kuva none.

Abahanzi Shawn Mendes na Camilla Cabello bemeje ku mugaragaro  ko batandukanye. Ni mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zabo bwashyize  akadomo ku mubano wari umaze imyaka ibiri.

Shawn Mendes na Camilla Cabello bamaze gutandukana byeruye.(Cabello Instagram Photo).

Bati “yemwe twahisemo kurangiza umubano wacu , gusa urukundo dufitanye nk’abantu rwo rurakomeye cyane , twatangiye uyu mubano turi inshuti magara tuzakomeza kuba inshuti magara , turabashimira ku bwo kudushyigikira kuva cyera kandi muzakomeza kudushyigikira  Camilla & Shawn”

Ubwo nibwo butumwa aba bombi banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo zirimo na Instagram story.

Ubushuti bwabo bwatangiye mu 2015

Shawn Mendes na Camilla cabello mu 2015 nyuma gato y’indirimbo bari bamaze gukorana.(Net Photo).

Ubushuti bw’aba bahanzi bombi Camilla Cabello na Shawn Mendes bwatangiye mu 2015 , ubwo bombi basohoraga indirimbo bise   "I Know What You Did Last Summer".

Iyi ndirimbo yarabahuje cyane , ndetse irakundwa ku kigero cyo hejuru ku buryo aba bahanzi bombi bisanze begeranye cyane batangira ari inshuti magara gutyo.

Nyuma y’imyaka 4 mu bushuti , aba bombi bongeye gukorana indi ndirimbo bise “Senorita” banakorana  amashusho yayo aryoheye ijisho abagaragaza bombi bari mu rukundo rw’ubusazi. Iyi ndirimbo yaciye uduhigo twinshi.

Kuva ubwo mu 2019 abari inshuti bahinduka abakunzi , gusohokana no guhuza imiryango bitangira ubwo kugeza mu ijoro ryashize tariki 17 Ugushyingo ubwo bombi bemezaga irangira ry’umubano wabo.

Ni ibintu byatangaje abantu benshi cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga. Mu kwezi kwa munani ku isabukuru ya Shawn Mendes , umugore we Camilla yavuze ko ashimira Imana kuba umugabo we Mendes yarabayeho.

Aba bombi baherutse kwizihiza umunsi w’ikirango uzwi muri Amerika  nka “Halloween day” tariki 1 ugushyingo uyu mwaka.

View this post on Instagram

A post shared by Shawn Mendes (@shawnmendes)

Entertainment Writer & Analyst Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!