Hollywood: Umunyamakuru Scott Disick na Amelia Hamlin ukina filimi  batandukanye

Date: Sep 7, 2021 - 20:58   || Updated: Sep 8, 2021 - 08:37

Scott Disick na Amelia Hamlin batandukanye. Bashwanye bikomeye nyuma yo gukundana no guteretana hafi umwaka wose nk'uko amakuru yagiye hanze abitangaza. Ababiri inyuma bose uko bakabaye amazina yabo yagiye hanze. Bikaba byatumye amabanga yagiye hanze noneho hanabaho kwitana ba mwana ku mpande zimwe na zimwe no gusubiranamo.

Nyuma y’igihe kigera ku mwaka bari kumwe mu munyenga w’urukundo rugurumana, Scott Disick w’imyaka 38 na Amelia Hamlin w’imyala 20, bamaze gushwana. Iyi Couple yamaze gutandukana nkuko bwa mbere byashyizwe hanze n’ikinyamakuru Us Weekly.

Ikinyamakuru The Mag  cyatangaje ko  Amelia ari we wabaye nyirabayazana w’uku gutandukana, ndetse uyu mukobwa avuga ko umwanzuro we yafashe waje ukurikiranye n’icyo yise nk’ikinamico yari amaze iminsi isirisimba iruhande rw’uwari umukunzi we(Ex we) Scott. Akomeza avuga ko bakomezaga guhora bitsirita ku wari umukunzi we ndetse bikamutera kubivamo nta yandi mananiza bagatandukana. Barimo Kourtney Kardashian ndetse n’abandi bahoze bateretana. Ikinyamakuru E! News na cyo ubwacyo cyatangaje aya makuru y’uko aba bombi bamaze gutandukana. Iyi ikaba ari inkuru kuri ubu irimo kuvugisha benshi muri HOLLYWOOD no hirya no hino ku isi na cyane mu bakurikiranira hafi ubuzima bw’iyi Couple.

Scott Disick na Amelia Hamlin urukundo rukiri rwose.

Muri Kanama, uyu mwaka wa 2021,Scott yohereje ubutumwa bugufi bwa Instagram muri DM, abwoherereza Younes anegura ndetse anenga umubano mu by’ urukundo rwa Kourtney Kardashian na Travis Barker . Uyu Younes wigeze guteretanaho na Kourtney Kardashian yakoze icyo benshi bise ishyano ndetse no gushaka gusenya urukundo rw’abandi. Yasangije ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwa Scott yohereje anyujije muri DM, aho umustar w’ Ikiganiro gikomeye cya Keeping Up with The Kardashian yanditse amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza, tuyashyize mu Kinyarwanda akaba yarashatse kuvuga ngo:”Bite, uyu se ni we mukobwa w’icyuki mwiza cyane usaza abantu ok!???? Brooo nk’ibi ni ibiki? Mu Butaliyani rwagati,uyu mutipe yohereje ifoto y’uwo bahoze bakundana   basomanira mu bwato. Younes yapostinze iyo DM ahamagara Scott arangije arandika ngo”Ntacyo bintwaye kandi nta n’icyo bimbwiye uyu mukobwa apfa kuba yishimye”.

Inzira zabyaye amahari hagati ya Scott Disick na Amelia Hamlin 

Amelia yasaga nubundi n’uwifitemo akangononwa mu gupostinga kuri stories ya Instagram ahamagarira buri wese kubera mugenzi we mwiza no kubanirana neza hagati y’abakundana. Isoko y’amakuru nyayo yavuye mu nshuti z’aba bombi za hafi zitashatse gutangaza imyirondoro yazo. Zahishuriye ikinyamakuru cya Hollywoodlife ko uyu mugabo yakojejwe isoni arandagazwa bikomeye atungwa agatoki ko Younes yabaye nkusandara ndetse yari yarasariye uyu munyamideri.

Andi makuru yagiye hanze avuga kuri Kourtney Kardashian avuga ko uyu mustar w’ikiganiro cya Keeping Up with The Kardashian yari yaragambiriye kwanduranya kuri Scott ku makimbirane bafitanye/Beef.

Urukundo rukiri rwose wasangaga aho umwe yabaga ari ariho n'undi yabarizwaga

Ikinyamakuru cya Us Weekly cyaje gutahura amakuru y’imvaho ko message(ubutumwa) ya DM yo kuri Instagram atari yo yabaye nyirabayazana  yo gutandukana kw’iyi couple nubwo ariko benshi babifashe, kuko uyu mukobwa Amelia amaze iminsi apostinga kuri social media ze ubutumwa bugaragaza ko gutandukana asa n’uwamaze kubifatira umwanzuro wa nyuma kandi ko uku gutandukana kuri bugufi nubwo hari ababifashe nko gukina/joking bivuze ko ibyo bapfuye banze kubishyira mu itangazamakuru nubwo yitwaje DM ya Instagram.

Scot na Amelia bari babanye neza ndetse batangiye gukundana/guteretana guhera mu mpera za Ukwakira umwaka ushize wa 2020. Nubwo ku ikubitiro batigeze babipostinga kuri Instagram, kugeza ubwo bagaragaye ku itariki 14 Gashyantare uyu mwaka wa 2021 ku munsi w’abakundana uzwi nka Valentin’s Day,hakaba hari ku cyumweru.

 Nubwo bamaze gutandukana baracyafitanye urwibutso n’igihango gikomeye kuko ubwo bizihizaga isabukuru ya Scott muri Gicurasi ndetse n’iya Amelia muri Kamena uyu mwaka wa 2021, buri umwe yahaye mugenzi we impano nziza itangaje. Scott yahaye Amelia Necklace iriho agasaraba ikoze muri diyama ubwo yari yuzuje imyaka 20 amuha n’amafaranga 57,000 by’amadolari ya Amerika ndetse icyo gihe banafotorwa na Helmut Newton.

Akimara guhabwa uyu mutako wo mu ijosi, Amelia yafashwe n’ikiniga, amarira atangira gushoka mu maso, atangira kurira mu ijwi rituje atuneka, ariko aya yari amarira y’urukundo. Muri uwo mwanya Amelia yahaye Scott impano ikomeye ya cya kimoto kinini abastar bagendaho, ubwo uyu mugabo yari yujuje imyaka 38 ndetse ahita apostinga amashusho/video kuri Instagram ye akicayeho ndetse arimo acyatsa anasuzuma ko gikora neza.

 Ikimoto Amelia Hamlin yahaye Scott Disick nk'impano ku Isabukuru ye cyamuteye akanyamuneza 

Scott Michael Disick yamamaye mu itangazamakuru ryo muri America. Ni we wakoraga ikiganiro cya Keeping up with the Kardashians. Amelia Gray Hamlin ni umukinnyi wa filimi 

close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!