Safi Madiba witegura gusohora indirimbo ,YouTube yamushimiye

Date: Oct 17, 2021 - 12:05   || Updated: Oct 17, 2021 - 13:00

Safi Madiba yamaze kwakira igihembo cya YouTube yanikira Urban Boyz yahozemo

Umuhanzi Safi Madiba uri gukorera umuziki we muri Canada amaze kwakira igihembo cya YouTube gishimira umuntu ufite urubuga rumaze kurenza ibihumbi 100 by’abarukurikira (Subscribers).

Safi Madiba yaraye ashyikirijwe igihembo cya YouTube muri Canada, (Safi Instagram Story)

Ni mu gihe Urban Boyz umuhanzi Safi Madiba yabarizwagamo iri mu marembera  aho urubuga rwabo rwa YouTube rukurikirwa n’abatarenze ibihumbi 33.

Urban Boyz bamaze imyaka 2 nta ndirimbo bakora yabo, (Net Photo)

Safi Madiba wabarizwaga muri iri tsinda rya urban Boyz nyuma akaza kurivamo urubuga rwe rumaze kwigwizaho abarebye Indirimbo ze barengaho gato miliyoni 11 naho Urban Boyz bo bamaze kurebwa n’abarengaho gato miliyoni 4.

Safi madiba yahoze muri iri tsinda imyaka irenga 10 aza kurivamo, (Net Photo)

Ubaze mu mibare Safi Madiba uretse gufata iki gihembo mbere y’iri tsinda rya Urban Boyz yahozemo abarusha miliyoni zisaga 6.5 z’abamaze kureba Indirimbo ze ku rubuga rwa YouTube.

Safi Madiba arusha urban Boyz miliyoni zisaga 6.5 z’abamaze kureba indirimbo ze ku rubuga rwa YouTube, (YouTube Collaged Snapshots)

Safi Madiba muri Canada amaze igihe kirenga umwaka amaze gukorerayo indirimbo zirenga 4 kandi zose zimaze gukundwa na benshi nubwo amaze iminsi ateguza ko ajyiye gusohora indirimbo nshya vuba aha.

Safi Madiba ubu ari gukorera umuziki we muri Canada, (Safi Instagram Photo)

Ni mu gihe Urban Boyz imaze imyaka irenga 2 nta ndirimbo yabo bombi bahuriramo cyangwa ngo basohore nyamara hari izo bakorera ku ruhande cyangwa bagakorana n’abandi bahanzi.

Amakuru amaze iminsi ahwihwiswa ni uko iri tsinda rigizwe na Nizo Kaboss na Humble Jizzo rishobora kuba riri mu marembera kandi ko bashobora gutandukana vuba nubwo ba nyir'ubwite bo babihakana bivuye inyuma.

Reba Indirimbo nshya ya Safi Madiba “Remember me “.

News/Entertainment/Social Life Issues Author. Documentarist-Podcaster/ Voice-Over Commercials Specialist.
 
close

Join our subscribers list to get the latest news, updates and special offers directly in your inbox!!!!