Russia-Ukraine: Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yikomye bikomeye Uburayi na Amerika

Date: Jun 19, 2022 - 09:12   || Updated: Jun 19, 2022 - 09:12

Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko Uburayi na Amerika barimo kwishongora ndetse ko barimo kugerageza kumunga ubukungu bw'igihugu cye, ariko ko yiteguye gukemura ikibazo cyose cyaza mu nzira y'Uburusiya.

Perezida ba Vladimir Putin yikomye Uburayi na Amerika kwishongora bya gikoroni, no kugerageza kwangiza ubukungu bw’igihugu cye bagifatira ibihano birimo ubwenge buke, we (Putin) agereranya no gushaka kumunga ubukungu bw’isi.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu, ubwo yaganiraga n’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu ry’i St Petersburg, ritigeze rigaragaramo urahande rw'uburengerazuba, Putin yabwiye intore za politiki n’ubukungu by’Uburusiya ko azakomeza intambara ye kuri Ukraine.

Turakomeye dufite imbaraga zo guhangana n’ikintu cyose. Nk’abakurambere bacu, tuzakura ikibazo cyose mu nzira, imyaka ibihumbi, irashize amateka y’igihugu cyacu arabyivugira.

Putin yakomewe amashyi n’abari muri ibyo biganiro, ubwo yongeraga gushimangira icyemezo cye cyo gukomeza ibyo we “igikorwa kidasanzwe cya gisirikare” muri Ukraine.

Putin yavuze ko ibitero igihugu cye cyagabye muri Ukraine, byari bigamije kurinda abaturage b’Uburusiya cyane cyane mu burasirazuba bwa Ukraine, muri Donbas, kandi ko abasirikare barimo kurwanira icyubahiro cy’igihugu cyabo, n’iterambere ryacyo.

Ati: "Muri iki gihe, kubera ko hashobora kubaho ingaruka nyinshi kuri twe no kuba twagabwaho ibitero isaha n'isaha, byatumye Uburusiya bufata ikemezo cyo gukora igisirikare kidasanzwe. Biragoye, ariko ibihe byaduhatiye gufata icyo cyemezo, kandi byari bikenewe".

Dore bimwe mu by’ingenzi byaranze iyi ntambara mu masaha ashize.

Ukraine yatangaje abasirikare bayo bakirimo guhanganyaza, bahangana n’ibitwaro by’ingabo z’Uburusiya mu gace Severodonetsk, mu burasirazuba bwa Ukraine.

Igitero cy’indege cyarashe ku nyubako yari yihushemo abasivire, mu mugi wa Lysychansk, gihihitana abagera kuri 3, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’uyu mugi.

Byibura abaturage 1, 348, bo mu mugi wa Mariupol, bamaze kuyigwamo, kugeza ubu bituma uba umugi wambere muri Ukraine, umaze kugwamo abantu benshi kuva iyi ntambara yatangira.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ibitero by’Uburusiya, atari Ukraine gusa byari bitumbiriye, ahubwo byari nko gutera Uburayi bwose muri Rusange. Ndetse yongeyeho ko uko Uburayi na Amerika bozahorereza intwaro igihugu cye, aribyo bizagiha ubushobozi bwo kugaruza ubutaka bwacyo bwigaruriwe n’Uburusiya.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zitarabqza Uburusiya ku bijyanye n’abaturage bazo babiri baburiye muri Ukraine, bagiye kurwanya ingabo z’Uburusiya, ndetse ngo hari amakuru ko haba hari undi wa gatatu na we waburiwe irengero.

Chancellor w’Ubudage Olaf Scholz, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, Minisitiri w’intebe w’Ubutariyani Mario Draghi, na Perezida wa Romaniya Klaus Iohannis, bashyigikiye Ukraine ku busabe yatanze bwo umunyamuryango w’ubumwe bw’Uburayi. Ibi babivugiye i Kyiv, mu ruzindiko rwambere bagiriye muri iki gihugu cya Ukraine, kuva iyi ntambara yatangira.

Banki nkuru y’Uburusiya, yatangaje ko ubukungu, iki gihugu buri ku gitutu cy’isi yose, kandi ko bishobora gukomeza kumera gutya, by’igihe kirekire, cyangwa bikaba iby’iteka ryose.

Amakuru yaherukaga kuvuga ko hari amafoto y’ubwato, bwari buriho ibendera ry’Uburusiya, yafashwe agaragaza ubu bwato butwaye ibinyampeke bivuye muri Ukraine, bunijyana muri Siriya, Abahagarariye Uburusiya muri Siriya, banyomoje aya makuru bavuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Uburusiya bwabwiye Uburayi ko buzishyura igiciro gikomeye, cyo kuba bwaranze kongera kwakira gaze y’Uburusiya.

Uburusiya bwarashe urufaya mu mugi Lysychansk, hapfa abantu benshi, ndetse n’imihanda myinshi muri uyu mugi yasigaye itakiri nyabagendwa, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’intara ya Luhansk Serhiy Haidai.

Ukraine yatangaje ko ingabo zayo zarashe ubwato bw’intwaro z’Uburusiya.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson, yemere imyitozo ingabo za Ukraine, ni mu ruzindiko rwa kabiri uyu muyobozi yagiriye muri iki gihugu kuva intambara yacyo n’Uburusiya yatangira.

Gahunda Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zifite yo kugurisha utudege duto (drones) tw'intambara, ku gihugu cya Ukraine, yabaye ijemo agatotsi, nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagize impungenge ko iyi ntwaro karahabutaka, ishobora kujya mu maboko y’umwanzi (Uburusiya).

Gaze yavaga mu gihugu cy’Ubudage, ijya mu gihugu cy’ubufaransa, ku munsi wo ku wa Gatatu, yarafunzwe , ibyo  ubuyobozi bw'Ubudage  bwise kumaramaza kwa leta y’Uburusiya, mu kugabanya ibyo bwohererezaga Uburayi.

Umuhanda wangiritse bikomeye mu gace kari karigaruriwe n'ingabo z'Uburusiya, hafi y'umugi wa Kharkiv.[File:Ivan Alvarado/Reuters].

Umuryango w'Abibumbye wavuze ko abaturage barenga 10,000 bamaze kubura ubuzima muri iyi ntambara[Scott Olson/Getty].

Russia-Ukraine: Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yikomye bikomeye Uburayi na Amerika

Russia-Ukraine: Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yikomye bikomeye Uburayi na Amerika

 Jun 19, 2022 - 09:12