Russia-Ukraine: Nibiba ngombwa Uburusiya buranakoresha intwaro kirimbuzi

Russia-Ukraine: Nibiba ngombwa Uburusiya buranakoresha intwaro kirimbuzi

 Sep 22, 2022 - 15:28

Uburusiya bwakamejeje ku duce duke busigaranye muri Ukraine, nyuma y'amagambo Putin yavuze.

Dmitry Medvedev wahoze ari perezida w’Uburusiya, yavuze ko intwaro zose ziri mu bubiko bw’intwaro z'Uburusiya, harimo n’intwaro za kirimbuzi, zishobora gukoreshwa mu kurinda uduce twinjijwe mu Burusiya twambuwe Ukraine.

Kuri uyu wa kane, Medvedev, umuyobozi wungirije w’akanama gashinzwe umutekano mu Burusiya, na we yavuze ko amatora ya referendum arimo gutegurwa n’ubuyobozi bw’Ubarusiya mu duce twa Ukraine twigaruriwe, kandi avuga ko nta gusubira inyuma

Kuri post yashyize kuri Telegram, yagize ati: “Igice cya Donbas, ni ukuvuga, Donetsk na Luhansk n’utundi turere bizakirwa mu Burusiya”.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin ku munsi w'ejo ku wa Gatatu yaburiye isi ko Moscou izakoresha inzira zose zishoboka mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’amatware y’Uburusiya, byanatumye yongera ingabo zigera ku 300,000 muri Ukraine. Uku gukangisha isi ikoreshwa ry'intwaro kirimbuzi, ryahise ryamaganirwa kure n’abayobozi benshi bo mu Burengerazuba.

Amatora yo komeka uduce twa Ukraine ku  Burusiya, agomba kubera mu bice bigenzurwa n’Uburusiya mu ntara ya Donetsk, Luhansk, Kherson na Zaporizhia, ndetse no mu ntara ya Mykolaiv, guhera ku munsi w'ejo ku wa Gatanu, bikaba biteganijwe ko umusaruro uzavamo ari wo uzashimangira umwanzuro wo kwinjiza tiriya duce mu Burusiya.

Amatora azabera mu mutekano ukomeye cyane uzaba ucunzwe n'igisirikare nta ndorerezi ziturutse hanze zizaba zemewe, ibintu byamagani kure na Ukraine n’abafatanyabikorwa bayo bo mu Burengerazuba.

Medvedev, usanzwe atangaza amagambo y'ubushotoranyi ku Burengerazuba na Ukraine, yongeyeho ko kurinda amatware y’Uburusiya muri Ukraine bizakorwa n’ingabo kandi mu buryo bunoze cyane.

Ati: “Uburusiya bwatangaje ko atari ubushobozi bwo kongera ingabo gusa, ahubwo ko n’intwaro iyo ari yo yose y’Uburusiya, harimo n’intwaro za kirimbuzi, zishobora gukoreshwa muri  ubwo burinzi”.