Russia-Ukraine: Donetsk, Luhansk, Kherson barakoza imitwe y'intoki mu komekwa ku Burusiya

Russia-Ukraine: Donetsk, Luhansk, Kherson barakoza imitwe y'intoki mu komekwa ku Burusiya

 Sep 20, 2022 - 14:41

Uburusiya nyuma y'intsinzwi bumaze iminsi bugira mu bice by'amajyaruguru y'uburasirazuba, bwacuze umugambi mushya.

Kuri uyu munsi ku wa Kabiri mu kanya gashize, ni bwo abayobozi bashyizweho n’Uburusiya mu karere ka Kherson muri Ukraine bavuze ko bahisemo gukora referendum yo komeka abaturage bo muri aka gace, ku Burusiya.

Umuvugizi w’inteko ishinga amategeko y’Uburusiya we yavuze ko azashyigikira ibyemezo by’abaturage nibaramuka batoye kwinjira mu Burusiya.

Mu butumwa yashyize kuri Telegram, Vladimir Saldo, umuyobozi w’Uburusiya muri Kherson, yavuze ko yizeye ko Kherson izaba igice cy’Uburusiya, kikaba igihugu cyuzuye cyunze ubumwe.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko abaturage batuye muri utu turere twa Kherson na Luhansk niba bashaka gukora referendumu yo kwinjira mu Burusiya nta cyo bitwaye.

Ubwo yari kuri televiziyo ya Leta, Lavrov yagize ati: “Kuva mu ntangiriro twavuze ko abaturage bo mu turere tumwe na tumwe bagomba guhitamo ahazaza habo”

Uburusiya nyuma yo gutsindwa bumaze iminsi bugira ku rugamba mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine, hibazwaga icyo bwaba bugiye gukora, gusa ntawatekerezaga ko bwaba bugiye kwihutisha iki gikorwa bwigeze kunuganuga mu mezi ashize. Mu by’ukuri iki gikorwa gishobora guhita gisubiza ibintu i rudubi hagati y’Uburusiya n’uburengerazuba.

Amakuru y’ibiro ntaramakuru by’Uburusiya TASS, avuga ko aya matora ya kamarampaka yo kwemeza niba abaturage bo muri utu turere two mu burasirazuba bwa Ukraine bagomba komekwa ku Burusiya, biteganyijwe ko azaba vuba aha kuva tariki 23 uku kwezi, kugeza tariki 27 z’uku kwezi.

Kugeza uyu munota ntabwo Uburengerazuba na Ukraine baragira icyo babivugaho.