Russia-Ukraine: Dmytro Kuleba yasubije ku bijyanye na referendum muri Donetsk, Luhansk, na Kherson

Russia-Ukraine: Dmytro Kuleba yasubije ku bijyanye na referendum muri Donetsk, Luhansk, na Kherson

 Sep 20, 2022 - 17:04

Nyuma y'amakuru amaze amasaha make arimo guhwihwiswa avuga ko hari abaturage bo mu duce tumwe twa Ukraine bashobora komekwa ku Burusiya, Dmytro Kuleba yagize icyo avuga

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yanditse ku rubuga rwa twitter ku byerekeye amakuru yo gukora referendumu(kamarampaka) yo gushyira abaturage ba Ukraine mu Burusiyamu mpera z’ukwezi.

Kuleba yagize ati: “Iyo kamarampaka ya ruhurika ntacyo izahindura. Ntabwo yanabafasha kwigarurira abaturage bose.

Ati: “Uburusiya bwakomeje kugaba ibitero byo kwigarurira uduce twa Ukraine mu buryo butemewe n’amategeko.

Yashoje agira ati: “Ukraine ifite uburenganzira bwose bwo kubohora uturere twayo kandi izakomeza kutubohora icyo Uburusiya bwavuga cyose.”

Ibi yabivuze nyuma y'inkuru zisohotse mu kanya gashize zivuga ko uduce tugenzurwa n'Uburusiya muri Ukraine, abaturage batwo bagomba gukora amatora ya kamarampaka, agamije komeka utu duce ku Burusiya.

Igice kigenzurwa n’Uburusiya cya Zaporizhzhia, amahirwe menshi ni uko na cyo kizakora referendum.

Ibiro ntaramakuru TASS byatangaje ko agace ka Zaporizhzhia kigaruriwe n’Uburusiya muri Ukraine, gashobora gukora referendum yo kwinjizwa mu Burusiya iteganyijwe hagati ya 23-27 Nzeri.

Abayobozi bashyizweho n’Uburusiya mu tundi turere dutatu twa Ukraine Repubulika y’abaturage ya Donetsk na Luhansk i Donbas no mu karere ka Kherson mu majyepfo ya Ukraine kuri uyu wa Kabiri bavuze ko bazakora referendumu yo kwiyomeka ku Burusiya ku matariki amwe.

 ‘'Ibi ntibyari byitezwe" Gabriel Elizondo, Al Jazeera

Umunyamakuru wa Al Jazeera, Gabriel Elizondo ukorera i Kyiv, yavuze ko bishoboka cyane ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin aza kugeza ijambo ku abaturage b’Uburusiya kuri uyu mugoroba akanavuga ku bijyanye na n’amatora ya kamarampaka (referendum) yo komeka abaturage ba Donetsk Luhansk, Kherson, na  Zaporizhzhia ku Burusiya, yiriwe ahwihwiswa n’abayobozi b’iki gihugu muri Ukraine.

Ati: “Ntabwo turabona gihamya iturutse muri Kremle kugeza ubu, yemeza ko referendum izaba, ariko rwose birasa nkaho ari ko bizagenda dore ko twagiye twumva abayobozi bahagarariye Uburusiya mu turere twose uko ari bane bavuga ko amatora ateganijwe hagati ya 23 na 25 z’uku kwezi.

“Ibi ntabwo byari byitezwe. Ntabwo byari byitezwe n’umuntu wese uri hano, kandi bigaragara ko ari ibintu birimo kwihutishwa cyane.