R. Kelly akomeje kuguma mu nzira ya gereza nyuma yo guhamwa n'ibindi byaha

R. Kelly akomeje kuguma mu nzira ya gereza nyuma yo guhamwa n'ibindi byaha

 Sep 15, 2022 - 14:55

R. Kelly nyuma yo gukatirwa imyaka 30, yongeye guhamwa n'ibyaha birenze kimwe, bikomeza kongera ibyago byo kuba yaguma muri gereza igihe kirekire.

Umuhanzi R. Kelly yahamijwe icyaha mu rubanza rwe rwa kabiri

Inteko y’abacamanza yahamije uyu mugabo w’imyaka 55 ibyaha bitandatu muri 13 yaregwaga, nyuma y’ibyumweru bine aburanishirizwa mu mujyi yavukiyemo wa Chicago.

Inteko y’abacamanza yasanze adahamwa n’icyaha cyo kubangamira ubutabera mu rubanza rwe rwo mu 2008, rwarangiye ari umwere.

Umwaka ushize uyu muhanzi yahamijwe icyaha cyo gucuruza abagore hagamijwe kubakoresha imibonano mpuzabitsina n'icyaha cyo gukora ubucuruzi butemewe muri New York. Nyuma yaje gukatirwa imyaka 30 y’igifungo.

Kuri uyu wa Gatatu, uyu muhanzi, ubusanzwe witwa Robert Sylvester Kelly, yahamijwe ibyaha bitatu aregwa byo gushora abana bato mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ibyaha bitatu byo gufata amashusho y’imibonano mpuzabitsina yakoranaga na bo.

Babiri mu bahoze bareganwa na we, na bo bashinjwaga kubangamira urubanza rwo mu 2008, baburanishirijwe hamwe na we, ariko bo bagizwe abere ku byaha byose.

Urubanza rwo mu 2008 rwibanze ku mashusho y’iminota 30 ya Kelly arimo guhohotera umukobwa w’imyaka 14. Uwahohotewe uzwi ku izina ry’irihimbano rya Jane, yanze gutanga ubuhamya mu rukiko mu myaka 14 ishize, bityo abacamanza bagira Kelly umwere ku byaha byose.

Ariko Jane, ubu ufite imyaka 37, yatanze ubuhamya mu kwezi gushize ko ari we muntu uri muri ayo mashusho. Yavuze ko Kelly yamusambanyije inshuro amagana mbere yo kuzuza imyaka 18.

Iyo kaseti n’izindi ebyiri zeretswe abacamanza mu gihe cy’iburanisha. Abandi bagore bane bashinje uyu muhanzi kuba yarabahohoteye bakiri abana, kandi abatangabuhamya barenga 30 batanze ubuhamya.

Ku wa mbere, ubwo hagaragazwaga amafoto yerekana ihohoterwa rikorerwa abana, umucamanza umwe yagize ubwoba bwinshi, nyuma aza gusezererwa asimbuzwa undi.

Umushinjacyaha wungirije, Elizabeth Pozolo, yasobanuye uburyo amashusho yerekana Kelly arimo kwihagarika ku mukobwa.

Ati: “Icyo gikorwa gitesha agaciro cyafashwe kuri ayo mashusho ni ikizinga kizahoraho”, yongeraho ati: “Iri hohoterwa ntabwo ryakibagirana.”

“Ni nde ubikora?” Ninde ukoresha umwana w’imyaka 14 imibonano mpuzabitsina agafata amashusho nkaya? Ni uyu mugabo. Robert Kelly.”

Nyuma, umunyamategeko wa Kelly, Jennifer Bonjean, yanenze abashinjacyaha, avuga ko bashinje ibirego badashobora gutsinda.

Yongeyeho ko abacamanza bakoze akazi kabo bakagira umwere Kelly kuri kimwe cya kabiri cy’ibyo yaregwaga.

Madamu Bonjean ati: “Biragaragara ko tutahita twishimara intsinzi, ariko twishimiye ko inteko y’abacamanza yarebye kuri buri nguni.”

Mu rubanza rwa Kelly i New York muri Nzeri umwaka ushize, inteko y’abacamanza yumvise uburyo yacuruzaga abagore bagakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina hagati y’intara zitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abifashijwemo n’abamuhagarariye, abashinzwe umutekano we, detse n’abandi bo mu gakundi ke.

Umwaka ushize kandi, Urukiko rwumvise ukuntu Kelly yashuguritse impapuro zemewe n’amategeko zo gushyingiranwa n’umuririmbyi Aaliyah afite imyaka 15 mu 1994, imyaka irindwi mbere yuko apfa azize impanuka y’indege. Icyemezo cyasohotse icyo gihe, cyerekanaga imyaka Aaliyah ko ari 18. Ubukwe bwaje guseswa nyuma y’igihe gito.

R. Kelly arimo kuririmba mu birori bya Z100 Jingle Ball 2013, muri New York tariki 13 Ukuboza, 2013[Lucas Jackson/ Reuters]

Kelly ni umuririmbyi watsindiye Grammy awards n’umwanditsi windirimbo wazamutse avuye kure, yasohoye ibihangano nka “Ignition” (Remix) n’indirimbo yamamaye cyane mu mwaka wa 1996 “I Believe I Can Fly”

Aracyakurikiranyweho icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Illinois, uburaya n’icyaha cyo gushukisha abantu amafaranga ngo bakore ibyaha, akurikiranyweho muri Minnesota.